IGIHE

Mfite ideni rya miliyari 1,2$- Robert Kiyosaki wanditse igitabo ‘Rich Dad, Poor Dad’

0 2-09-2026 - saa 08:58, IGIHE

Robert Kiyosaki, umwanditsi w’igitabo cyamamaye mu bijyanye n’imari cya Rich Dad, Poor Dad, yatangaje ko afite amadeni angana na miliyari 1,2 z’amadolari ya Amerika, ibintu byatumye benshi bibaza uko byagendekeye uyu mugabo umaze imyaka yigisha abantu uburyo bwiza bwo gucunga amafaranga.

Kiyosaki w’imyaka 79, ni umwe mu bantu bazwi cyane mu bijyanye no kwigisha imikoreshereze y’amafaranga.

Igitabo cye Rich Dad, Poor Dad yasohoye mu 1997 cyagurishijwe kopi zisaga miliyoni 44 ku Isi, gihindurwa mu ndimi nibura 43.

Iki gitabo cyamuhesheje izina rikomeye mu rwego rw’imari, kuko cyibanda ku kwigisha abantu gutandukanya umutungo utanga amafaranga n’imyenda ikoreshwa mu buzima bwa buri munsi.

Mu kiganiro yagiranye na Get Rich Education podcast, Kiyosaki yavuze ko afite amadeni angana na miliyari 1.2 z’amadolari, avuga ko atari ikimenyetso cyo guhomba ahubwo ko ari uburyo akoresha mu gushora imari.

Uyu mwanditsi ashimangira ko gukoresha ideni mu kugura imitungo itanga inyungu ari uburyo bamwe mu bashoramari bakomeye bakoresha.

Ati “Nize ibi kuva mu 1974. Niba ushaka gukoresha ideni, ugomba kubanza kugira ubumenyi.”

Amakuru avuga ko igice kinini cy’ayo madeni gishingiye ku ishoramari rye mu mitungo itimukanwa.

Kim Kiyosaki, wahoze ari umugore we akaba n’umufatanyabikorwa mu bucuruzi, yavuze ko abantu benshi basobanura nabi imibare ya miliyari 1.2 z’amadolari.

Yavuze ko bafite apartments bafatanyije n’abandi bashoramari, kandi ko ayo madeni ajyanye n’iyo mitungo atari amafaranga yose Robert Kiyosaki agomba kwishyura ku giti cye.

Mu nyigisho ze, Kiyosaki akunze kugaragaza ko hari itandukaniro hagati y’ideni ryiza n’ideni ribi.

Avuga ko ideni rikoreshwa mu kugura umutungo uzana amafaranga, nk’inzu zikodeshwa, rishobora gufasha umuntu kongera umutungo we, mu gihe ideni rikoreshwa mu kugura ibintu bidatanga inyungu rishobora kuba umutwaro.

Vanity Fair ivuga ko uburyo akoresha ari uko iyo agaciro k’imitungo ye kiyongereye, ashobora gufata inguzanyo ashingiye kuri uwo mutungo, aho gukoresha amafaranga ye bwite.

Muri Rich Dad, Poor Dad, Kiyosaki avuga ku masomo avuga ko yakuye kuri ba se babiri: se umubyara yise “Poor Dad” ndetse n’umubyeyi w’inshuti ye wamwigishije imyumvire y’abakire yise “Rich Dad”.

Yigisha ko abantu badakwiye kwishingikiriza gusa ku mushahara, ahubwo ko bakwiye gushaka imitungo ibinjiriza amafaranga.

Nubwo amakuru y’amadeni ye angana na miliyari 1.2 z’amadolari yakuruye impaka, Kiyosaki we avuga ko ari igice cy’ingamba ze zo gushora imari, aho kuba ikimenyetso cy’uko yakennye.

Robert Kiyosaki yamenyekanye cyane kubera igitabo cye yise ‘Rich Dad, Poor Dad’
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza