IGIHE

Meghan na Harry batunguwe n’ibaruwa y’Umwami Charles III ibavugaho

0 8-09-2026 - saa 16:18, IGIHE

Igikomangoma Harry n’umugore we, Meghan Markle batangaje ko batunguwe no kutamenyeshwa mbere ibaruwa Umwami Charles III w’u Bwongereza yanditse ibamenyesha ku mwanya wabo mu Muryango w’Ubwami.

Umuvugizi w’aba bombi yabwiye ibitangazamakuru byo mu Bwongereza ko batatunguwe n’ibikubiye muri iyo baruwa gusa, ahubwo ko batunguwe no kuba batayimenyeshejwe mbere y’uko ishyirwa ahagaragara.

Ati “Batunguwe gato no kutamenyeshwa mbere.”

Iyi baruwa yanditswe ku wa Mbere na Lord Chamberlain, umwe mu bayobozi bakuru bashinzwe ibikorwa by’Ingoro y’Umwami, yibutsa abafite aho bahuriye n’Umuryango w’Ubwami ko Harry na Meghan, mu gihe baba basubiye mu Bwongereza, bazafatwa nk’abaturage basanzwe kandi batari mu bagize Umuryango w’Ubwami bakora inshingano zawo ku mugaragaro.

Abantu bari hafi y’Ingoro y’Umwami bavuga ko Harry na Meghan bari bamenyeshejwe mbere y’uko iyo baruwa isohoka. Icyakora, bamwe mu bantu bafite aho bahuriye n’iki kibazo bavuga ko bayibonye hasigaye hafi isaha imwe gusa ngo igere mu bitangazamakuru.

Iyo baruwa yasobanuye ko Harry na Meghan bagifite amazina yabo ya Duke na Duchess ba Sussex, ariko ko batemerewe gukoresha amazina y’icyubahiro ya “His Royal Highness” na “Her Royal Highness”.

Yibukije ko muri Mutarama 2020, aba bombi baretse inshingano zo guhagararira Umwami ndetse bakava mu bagize Umuryango w’Ubwami bakora imirimo yawo ku mugaragaro.

Iyo nyandiko yagize iti “Birazwi ko muri Mutarama 2020, Duke na Duchess ba Sussex baretse inshingano zo guhagararira Umwami, kandi ntibakiri mu bagize Umuryango w’Ubwami bakora ibikorwa byawo. Ubu buryo buzakomeza kubahirizwa.”

Yongeyeho ko ibikorwa byabo by’ubugiraneza bikorwa mu buryo bwite, atari mu izina ry’Umwami cyangwa Umuryango w’Ubwami.

Ati “Ibikorwa by’ubugiraneza bya Duke na Duchess biri mu rwego rwabo bwite kandi bikorwa nk’abantu ku giti cyabo.”

Harry na Meghan bavuye mu Bwongereza bajya gutura muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu 2020, nyuma yo kureka inshingano zo guhagararira Umuryango w’ibwami.

Mu mpera za Kanama 2026, basubiye gutura mu Bwongereza bari kumwe n’abana babo babiri, ariko ntibasobanura impamvu nyayo yatumye bafata uwo mwanzuro.

Nyuma yo kuva mu mirimo y’ibwami, Harry na Meghan batakaje uburinzi bwa polisi bahabwaga nk’abagize Umuryango w’ibwami bakora inshingano zemewe.

Kugeza ubu bakoresha abashinzwe umutekano bigenga, ariko Igikomangoma Harry yasabye Guverinoma y’u Bwongereza kugira uruhare mu kongera kumuhesha uburinzi bwa polisi.

Meghan na Harry batunguwe n’ibaruwa y’Umwami Charles III ibavugaho
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza