IGIHE

Mamdani yasabiwe guhezwa mu kwibuka ibitero byahekuye Amerika

0 3-08-2026 - saa 20:56, IGIHE

Abantu barenga ibihumbi 70 bamaze gusaba ko Umuyobozi w’Umujyi wa New York, Zohran Mamdani, atazitabira umuhango wo kwibuka ku nshuro ya 25 abaguye mu bitero byo ku wa 11 Nzeri 2001.

Ni ibitero byagabwe n’ibyihebe byo mu Mutwe w’Iterabwoba wa Al-Qaeda, bihitana abagera ku 3000, baguye mu miturirwa ya World Trade Center, Pentagon ndetse no mu ndege yerekezaga i San Francisco, abandi barenga 6000 barakomereka.

Buri mwaka, uyu muhango ubera ku rwibutso rwubatswe ahahoze izo nyubako.

Iki gikorwa cy’uyu mwaka kimaze igihe giteza impaka, nyuma y’uko itsinda ry’abagize imiryango y’abiciwe muri ibyo bitero ritangije ubusabe bwo kurwanya ko Mamdani yazitabira.

Abatangije ubwo busabe bavuga ko icyo gikorwa kidafite aho gihuriye n’idini rya Mamdani, ahubwo gishingiye ku bitekerezo bye bitavugwaho rumwe ndetse n’amasano bamushinja kugirana n’abantu bafite ibitekerezo by’ubuhezanguni.

Ubu busabe bwatangijwe mu kwezi gushize, ku wa 2 Kanama bwari bumaze kwemezwa n’abarenga 70.000.

Bunenga uyu muyobozi wa New York usanzwe ari Umuyisilamu, bushingiye ku byo bwita imyitwarire ye ya politiki, abantu afitanye na bo umubano, ndetse n’uburyo yagiye asubiza ku mvugo bamwe babona nk’izirwanya indangagaciro zihuriweho.

Mu byavuzwe muri ubwo busabe harimo umubano Mamdani ashinjwa kuba afitanye na Imam Siraj Wahhaj wo muri Brooklyn ushinjwa kuba afite imyumvire y’ubuhezanguni, ndetse no gushyira uwitwa Ramzi Kassem mu nshingano, umugabo wigeze guhagararira mu nkiko uwahamwe n’ibyaha byo kugira uruhare mu mugambi wa Al-Qaeda wo kugaba ibitero ku bwato butwara ibikomoka kuri peteroli.

Abashyigikiye ubu busabe kandi bagarutse kuri se wa Mamdani, Mahmood Mamdani, kubera igitabo yanditse mu 2004 cyitwa ‘Good Muslim, Bad Muslim’, aho uwo muhanga mu bya politiki yavuze ko igitero cyo ku wa 11 Nzeri gikwiye “kumvikana nk’ikigaragaza urugomo rwa politiki rwo muri iki gihe aho kugifata nk’ikimenyetso cy’ubugome.”

Mamdani yirengagije ubwo busabe, avuga ko ari uburyo bamwe bakoresha bashaka kumubuza kujya mu muhango wo kwibuka abaguye muri iki gitero, ndetse agaragaza ko azitabira.

Yagize ati “Nzishimira guha icyubahiro imiryango y’ababuze ababo, abarokotse ndetse n’abatabazi bahuye n’ingaruka z’icyo gitero cy’iterabwoba, mpagararanye na bo mu muhango wo kwibuka wo ku wa 11 Nzeri uyu mwaka, twongera gushimangira ko tutazigera twibagirwa uwo munsi ukomeye wababaje twese abita uyu mujyi iwacu.”

Ku rundi ruhande, itsinda rigizwe n’abagize imiryango y’abazize ibitero, uzwi nka ‘September 11th Families for Peaceful Tomorrows’ ryashyigikiye Mamdani, rinenga abatangije ubwo busabe ribashinja “ibirego birwanya Amerika ndetse n’imyumvire yo kwanga Abayisilamu.”

Umuyobozi w’Umujyi wa New York, Zohran Mamdani, akomeje gusabirwa kutazitabira ibitero byo ku wa 11 Nzeri byahekuye Amerika
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza