Madamu Jeannette Kagame yitabiriye ibirori byo kurangiza amasomo by’Indahangarwa 120 za Green Hills Academy zigaga mu mashuri yisumbuye.
Ibirori byabaye kuri uyu wa 6 Kamena 2026, byaranzwe no gushimira Indahangarwa ku ntambwe zateye byabereye muri Kigali Convention Centre, byitabirwa n’abandi barimo Umuyobozi w’Inama y’Ubuyobozi ya GHA, Faustin Mbundu; abarimu bo muri iri shuri n’ababyeyi barirereramo.
Umuyobozi Mukuru wa GHA, Dr. Daniel Hollinger, yashimiye aba banyeshuri ku ntambwe bateye, agaragaza ko ari bo benshi barangije amasomo ku mwaka mu mateka y’iri shuri.
Dr. Hollinger yagize ati "Ndagira ngo mbabwire ko byari iby’agaciro n’icyubahiro gukorana namwe mu myaka ishize, kubigiraho kuko nabigiyeho byinshi, kubigiraho no kwishimira iby’agatangaza mwagezeho muri iyi myaka."
Umuyobozi wa GHA yabwiye aba banyeshuri ko mu gihe barangije urugendo rwabo muri iri shuri, afite icyizere ko bazagendana indangagaciro bahakuye zirimo ubunyangamugayo, gushishikarira kumenya no kwisanga muri sosiyete no kutagira uwo baheza.
Ati "Intsinzi yawe ntireberwa ku byo wagezeho ubwawe, ireberwa cyane ku kamaro wagiriye abandi. Kandi mufite byinshi mwamariye abandi, kugira Isi nziza ahantu heza, imishinga yanyu ifitiye akamaro sosiyete, mukemura ibibazo, mwamaze gukora byinshi. Nizeye ko muzabikomeza."
Umuyobozi w’Inama y’Ubuyobozi ya GHA, Faustin Mbundu, yashimiye aba banyeshuri kuba bahesheje ishema ababyeyi n’abarimu babo, asaba abarangije ayisumbuye kuba abanyamurava mu buzima bakomeje, baba biga muri kaminuza cyangwa bakora akazi.
Mbundu yagize ati "Ndifuza ko uyu munsi wababera isomo. Ndifuza ko wababera impamvu yo guharanira kugera ku ntego mu byo mukora byose…Uyu munsi uzahore ubibutsa ko iteka gukora cyane bitanga umusaruro mwiza."
Zaina Amri Sued warangije ayisumbuye muri GHA mu myaka 21 ishize, ubu akaba ari Umuyobozi muri BK Foundation ushinzwe gahunda zo gushyigikira imishinga y’iterambere rirambye, yasabye abarangije amasomo kwigirira icyizere kuko ari cyo bazubakiraho ubuzima bifuza.
Yabagaragarije ko imyitwarire yabo izagira uruhare rukomeye mu rugendo rwabo rw’ubuzima, abasaba kugira intego ariko bakagira n’ubumuntu, bakubaha kuko ari byo bizabafasha kuba abantu igihugu gikeneye.
Ati "Uko ibyo mwize byaba byiza bite, imyitwarire yanyu ni yo izaba ifite agaciro cyane. Muzagire intego ariko muzagire n’ubuntu, muzubahe abantu, mubafashe atari ukubera urwego bariho, ahubwo kubera ko ari ikiremwamuntu. Imyitwarire yanyu izabakurikirana kugeza kure kurusha aho impamyabumenyi zanyu zagera."
Green Hills Academy yashinzwe mu 1997. Muri rusange ifite abanyeshuri barenga 2400 barimo abo mu mashuri y’incuke, abanza n’ayisumbuye. Abiga mu yisumbuye ni 650.
Madamu Jeannette Kagame ni umwe mu bashinze iri shuri. Ashimirwa uruhare rwe mu guteza imbere uburezi.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!