IGIHE

Macron afite ubwoba ko Amerika ishaka kwigarurira ibirwa by’u Bufaransa?

0 14-09-2026 - saa 08:44, IGIHE

Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, na Minisitiri w’Intebe wa Canada, Mark Carney, bazasura ibirwa bya Saint-Pierre-et-Miquelon biri mu Nyanja ya Atlantique, mu rugendo ibiro bya Macron bivuga ko ruzashimangira kubaha ubusugire bw’ibihugu.

Uru rugendo ruteganyijwe nyuma y’uko Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, ku wa 7 Nzeri 2026 yashyize ku mbuga nkoranyambaga ishusho y’ikarita yerekana ibice byinshi bya Amerika ya Ruguru bitwikiriwe n’ibendera ry’igihugu cye.

Muri iyo shusho harimo Canada, Greenland, Mexique n’ibirwa bya Saint-Pierre-et-Miquelon biyoborwa n’u Bufaransa. Iyi karita kandi yari irimo ibindi bice by’u Bufaransa nka Guadeloupe na Martinique.

Ibirwa bya Saint-Pierre-et-Miquelon, biherereye hafi ya Canada, byatangiye kuba iby’u Bufaransa mu 1536, ubwo umushakashatsi Jacques Cartier yabwitiriraga ibyo birwa. Nyuma yo kugenda bihinduranya ababitegeka, byabaye iby’u Bufaransa burundu mu 1816.

Macron azasura ibyo birwa hagati ya tariki ya 19 n’iya 21 Nzeri 2026, naho Carney amusange yo ku wa 20 Nzeri. Ibiro by’Umukuru w’Igihugu cy’u Bufaransa byavuze ko uru rugendo ruzagaragaza indangagaciro ibihugu byombi bihuriyeho, zirimo ubwisanzure, demokarasi no kubaha ubusugire bw’ibihugu.

Saint-Pierre-et-Miquelon igizwe n’ibirwa bitatu biri mu bilometero 20 uvuye ku nkombe za Canada, bituwe n’abantu bagera kuri 6.000. Biteganyijwe ko Macron azanaganira ku ngaruka z’imihindagurikire y’ikirere kuri ibyo birwa, mbere yo gukomereza i New York mu Nteko Rusange y’Umuryango w’Abibumbye.

Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, na Minisitiri w’Intebe wa Canada, Mark Carney, bazasura ibirwa bya Saint-Pierre-et-Miquelon, nyuma y'ibyatangajwe na Trump
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza