IGIHE

Lockheed Martin yashyize hanze amakuru ya missile nshya yari imaze imyaka ikorwa mu ibanga

0 17-09-2026 - saa 21:00, IGIHE

Uruganda rukora intwaro rwa Lockheed Martin rwashyize hanze amakuru mashya ku bwoko bwa missile yo mu kirere yo mu cyiciro gishya, yakozwe hagamijwe guhangana n’ibyago Leta Zunze Ubumwe za Amerika zibona ko bituruka ku Bushinwa.

Lockheed Martin yanatangaje amasezerano mashya yagiranye na Minisiteri y’Ingabo ya Amerika agamije kongera umuvuduko wo gukora izi ntwaro, mu gihe Minisiteri y’Ingabo iri kongera ububiko bw’intwaro bwagabanutse.

Iyi missile yitwa AIM-260 Joint Advanced Tactical Missile (JATM). Reuters ivuga ko imaze imyaka ikorwa mu ibanga, igamije guha igisirikare cya Amerika ubushobozi bwo guhangana n’intwaro zo mu kirere zifite ubushobozi bwo kurasa kure, cyane cyane iz’u Bushinwa.

Lockheed Martin ivuga ko AIM-260 ishobora kurasa kure kandi ikagira ubushobozi buruta ubwa missiles zisanzwe zikoreshwa mu mirwano yo mu kirere. Biteganyijwe ko izakoreshwa ku ndege z’intambara zifite ikoranabuhanga rya zirimo F-22 Raptor na F-35.

Tim Cahill, uyobora ishami rya Lockheed Martin rishinzwe missiles n’ubwirinzi, yavuze ko JATM ari kimwe mu bikoresho Amerika ibona nk’iby’ingenzi mu gukomeza kugira ubushobozi bwo kuganza mu kirere, ariko ko kubera ibanga ryari rikikije uwo mushinga, amakuru menshi kuri yo yari ataratangazwa.

Amashusho ya mbere y’iyi missile yagaragaye muri Gicurasi 2026. Australie na yo yatangaje ko izagura JATM zifite agaciro ka miliyoni 521$, nubwo umubare wa missiles izahabwa n’igiciro cya buri imwe bitatangajwe.

Amasezerano mashya hagati ya Lockheed Martin na Leta ya Amerika ategura uburyo bwo kugura izi missiles mu gihe cy’imyaka myinshi. Uruganda rwatangaje ko ruzanashora amafaranga mu kongera ubushobozi bwo kuzikora ku bwinshi.

Uruganda rwa Lockheed Martin ivuga ko intwaro yakoze igamije kurushaho guhangana n’ibyago byo mu kirere, cyane cyane iby’u Bushinwa
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza