Duane “Keffe D” Davis wahoze ayobora agatsiko k’abagizi ba nabi, yakatiwe igifungo cy’imyaka 40 kubera gutegura iyicwa ry’umuraperi Tupac Shakur, nyuma y’imyaka hafi 30 yishwe.
Mu kwezi kwa Nzeri, inteko iburanisha yamuhamije icyaha cy’ubwicanyi hakoreshejwe intwaro, ku ruhare yagize mu kurasa Tupac i Las Vegas ku wa 7 Nzeri 1996. Davis yavuze ko azajuririra uwo mwanzuro.
Uyu mugabo w’imyaka 63 ni we wa mbere wahamijwe icyaha muri dosiye y’urupfu rwa Tupac, yamaze imyaka myinshi yibazwaho cyane cyane hibazwa abarugizemo uruhare.
Ubushinjacyaha bwagaragaje ko nubwo Davis atari we warashe, yayoboye itsinda ryakoze ubwo bwicanyi. Mu gitabo yanditse kivuga ku buzima bwe, yemeye ko yatanze imbunda yakoreshejwe muri icyo cyaha.
Ibimenyetso by’ingenzi byamushinje byaturutse ku magambo ye bwite. Mu ruhame, yari yaragiye yemera ko yari mu modoka y’umweru yo mu bwoko bwa Cadillac, yavuyemo amasasu yishe Tupac.
Mu 2008, Davis yabwiye polisi mu ibanga uruhare rwe muri ubwo bwicanyi, nyuma yo kwizezwa kudakurikiranwa mu nkiko. Icyo gihe yabazwaga ku rupfu rw’undi muraperi, Notorious B.I.G., witwaga Christopher Wallace, warashwe nyuma y’amezi make Tupac yishwe.
Davis yongeye gusobanura uruhare rwe mu gitabo “Compton Street Legend” yasohoye mu 2019. Icyo gitabo cyatumye avugwa cyane, anakora ibiganiro n’itangazamakuru aho yakomeje kuvuga ku iyicwa rya Tupac.
Icyakora ibiri muri icyo gitabo n’ibiganiro yatanze byatesheje agaciro amasezerano yari afitanye n’inzego z’ubutabera yo kutamukurikirana. Umucamanza yaje kwemerera ubushinjacyaha gukoresha mu rubanza ibyo yari yarabwiye polisi.
Mu iburanisha, abunganira Davis bagerageje kumvisha inteko iburanisha ko ibyo yavugaga byari ibihimbano. Bavuze ko yabikoreshaga mu kwiyemera no gukabiriza inkuru kugira ngo agurishe ibitabo byinshi, abone amafaranga.
Ubushinjacyaha bwo bwavuze ko Davis wahoze ayobora agatsiko ka South Side Compton Crips ari we watanze amabwiriza yo kurasa Tupac. Bwanagaragaje ko yahaye imbunda mwishywa we Orlando Anderson, akaba ari we wayikoresheje arasa.
Anderson yapfuye mu 1998 arashwe mu kindi gikorwa kitari gifitanye isano n’iyicwa rya Tupac. Mbere y’urupfu rwe, yari yarahakanye ko yagize uruhare mu kwica uwo muraperi.
Tupac yapfuye afite imyaka 25, ari mu bihe byiza by’umwuga we. Yari umwe mu bahanzi bari bafite ijambo rikomeye muri rap, kandi ibikorwa bye by’umuziki bimaze kugurishwa ku rwego rurenga miliyoni 75 ku Isi.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!