IGIHE

Jaguar yashyize hanze imodoka yihariye ikoresha amashanyarazi

0 7-10-2026 - saa 22:05, IGIHE

Uruganda rukora imodoka, Jaguar Land Rover, rwamuritse imodoka nshya ya Jaguar Type 01 ikoresha amashanyarazi, mu muhango wabereye i New York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Iyi modoka ifite umwihariko w’igice cy’imbere kirekire cyane, nta kirahure cy’inyuma ifite kandi ikoranywe ikoranabuhanga rihanitse.

Jaguar Land Rover, ikorera mu Bwongereza ariko ikaba yaraguzwe n’ikigo Tata Motors cyo mu Buhinde, yatangaje ko Type 01 ari imodoka yo mu bwoko bwa GT ifite imiryango ine kandi ikoresha amashanyarazi gusa.

Igiciro cyayo kizatangirira kuri $130.500, ni ukuvuga arenga miliyoni 180 Frw. Jaguar ivuga ko iyi modoka ishyira ikigo mu “ntangiriro y’igisekuru gishya cy’imodoka za Jaguar n’ibihe bishya by’impinduka.”

Type 01 ni imodoka y’amashanyarazi yo mu cyiciro cya Grand Tourer (GT) ifite imiryango ine, ikoreshwa na moteri eshatu z’amashanyarazi ziha imbaraga amapine yose, ikaba ishobora gutanga ingufu zigera kuri 1.030 PS (hafi 1.016 hp).

Ishobora kuva ku muvuduko wa 0 ikagera kuri 100 km/h mu masegonda agera kuri 3,2, ikagenda intera igera kuri kilometero 720 itarongerwamo umuriro.

Iyo icometswe kuri chargeur ya 350 kW ishobora kongerwamo umuriro uyifasha kugenda hafi kilometero 320 mu minota 13, cyangwa batiri ikava kuri 10% ikagera kuri 80% mu minota igera kuri 22.

Jaguar Type 01 yakozwe idafite ikirahure cy’inyuma mu rwego rwo guha igice cyayo cy’inyuma imiterere yihariye kandi ikomeye.

Kuba nta kirahure cy’inyuma ifite ntibibuza umushoferi kureba ibiri inyuma, kuko Type 01 ikoresha ClearSight Rear View Display, ikoranabuhanga rifata amashusho hifashishijwe camera zo hanze rikayereka umushoferi kuri écran iri imbere. Iyi système ikorana kandi na 3D Surround Camera, igafasha umushoferi kubona neza impande zose z’imodoka, bityo ikirahure cy’inyuma ntikiba gikenewe kugira ngo amenye ibiri inyuma ye.

Uru ruganda rufite icyizere ko Type 01 izarufasha kwagura isoko ryarwo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, nubwo imodoka zikoresha amashanyarazi zitaritabirwa cyane muri icyo gihugu nk’uko bimeze mu Burayi.

Jaguar iri gushyira imbaraga ku isoko rya Amerika mu gihe abakora imodoka mu Burayi, cyane cyane iz’amashanyarazi, bahanganye n’igitutu cy’imodoka zo mu Bushinwa zigurishwa ku biciro biri hasi, imisoro ku bicuruzwa byambukiranya imipaka ndetse n’ingaruka z’intambara ya Amerika na Israel na Iran ku ruhererekane rw’ibicuruzwa.

Imiterere ya Type 01 yakomoye byinshi ku modoka za Jaguar E-Type zo mu myaka ya 1960, zakunzwe cyane.

Iyi modoka kandi ije nyuma ya Jaguar Type 00, imodoka y’igeragezwa yari yamuritswe mu 2024, ubwo uru ruganda rwatangizaga gahunda nshya yo kuvugurura isura yarwo.

Icyo gihe Type 00 n’impinduka Jaguar yari yatangije byanenzwe na bamwe mu bakunzi b’imodoka ndetse n’abanyapolitiki.

Kumurika Type 01 kandi bibaye mu gihe Jaguar Land Rover ikomeje kwiyubaka nyuma y’igitero cy’ikoranabuhanga cyayibasiye umwaka ushize, kigahagarika umusaruro ndetse kikabangamira bamwe mu bayigezaho ibikoresho.

Muri gahunda nshya y’uru ruganda harimo no kuva buhoro buhoro ku modoka zikoresha ibikomoka kuri peteroli, rugana ku gukora izikoresha amashanyarazi gusa. Ibi ariko bibaye mu gihe bamwe mu bayobozi b’inganda z’imodoka bakomeje kwibaza niba abakiriya b’imodoka zihenze koko biteguye kwimukira ku zikoresha amashanyarazi.

Jaguar si yo yonyine iri guhangana n’iki kibazo. Ferrari na yo yamuritse imodoka yayo ya mbere y’amashanyarazi ariko iranengwa cyane ku miterere yayo, mu gihe Bentley iherutse kumurika iya mbere izajya igurishwa ku giciro cyo hasi ugereranyije n’izindi modoka zayo.

Ku rundi ruhande, Lamborghini yatangaje ko iteganya kudakora imodoka ikoresha amashanyarazi mbere y’umwaka wa 2030, mu gihe McLaren yo yavuze ko nta gahunda ifite yo kujya muri uwo murongo kuko abakiriya bayo bataragaragaza ubushake bwo kureka imodoka zikoresha lisansi.

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza