IGIHE

Israel yaburiye u Bwongereza ko izihorera nibuyifatira ibihano

0 2-09-2026 - saa 20:35, Mutangana Elie

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Israel, Gideon Saar yavuze ko igihugu cye kizihorera ku Bwongereza niburamuka bufatiye Isiraheli ibihano kubera umugambi wayo ifite wo kubaka amacumbi mu gace ka West Bank ko muri Paresitine mu bice igenzura.

Uyu muyobozi yatangaje ibi nyuma gato y’aho umunyamabanga ushinzwe ububanyi n’amahanga w’Ubwongereza, Ed Miliband atangaje ko Ubwongereza buzakuraho burundu gahunda na politiki zose zibuhuza na Israel mu gihe iki gihugu cyagerageza gushyira mu bikorwa uwo mugambi.

Israel yahise ivuga ko u Bwongereza nibuyirwanya nayo izaburwanya, inabukangisha ko ibyo bushaka gukora ari amakosa akomeye cyane.

Mbere yaho gato, u Bwongereza bwari bwatangaje ko buzabuza Kompanyi zose z’Abongereza zishobora gutera inkunga, kubaka cyangwa kwamamaza uwo mushinga wa Israel muri West Bank.

Mu kwezi gushize, Israel yari yatangaje, ndetse inashyira hanze umushinga w’isoko ryo kubaka izo nzu zisaga 1.200 muri gahunda yise (East 1).

Ni umushinga ishaka kubaka mu gace kazwi nka East Jerusalem kabarizwa muri West Bank ho muri Paresitine.

Ubundi aka gace ka East Jerusalem ni agace kari muri West Bank mu bice ingabo za Israel zigenzura kuva zatangiza ibitero muri Paresitine.

U Bwongereza buvuga ko umugambi wa Israel wo kuhubaka utemewe no mu mategeko mpuzamahanga.

Imiryango mpuzamahanga na yo igaragaza ko uyu mushinga kandi ushobora gukoma mu nkokora umuti urambye uhari wo gushosha amakimbira ari hagati ya Israel na Paresitine, ari wo; ukwemeza ibihugu bibiri byigenga.

Israel yemeje ko u Bwongereza nibuyifatira ibihano izabwihoreraho
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza