Urukiko rw’i Yeruzalemu rwahagaritse by’agateganyo gahunda yo kwimurira ingona kuri Gereza ya Ketziot, bityo rutambamira umugambi wa Minisitiri w’Umutekano mu Gihugu, Itamar Ben Gvir, wo kuzishyira mu mwobo uzengurutse iyo gereza.
Itamar Ben Gvir yari yagaragaje ko ingona zakwifashishwa mu gucunga umutekano kugira ngo abagororwa badatoroka.
Iki cyemezo cyafashwe nyuma y’ikirego cyatanzwe n’umuryango uharanira imibereho myiza y’inyamaswa, Let the Animals Live. Uwo muryango wasabye ko ingona zisubizwa mu cyiciro cy’inyamaswa zirinzwe, uvuga ko Minisitiri w’Ibidukikije, Idit Silman, yirengagije ibitekerezo by’abajyanama mu by’amategeko ndetse n’Ikigo gishinzwe Kubungabunga Ibidukikije na Pariki.
Mu kwezi gushize, Silman yari yakuye ingona mu nyamaswa zirinzwe, azishyira mu cyiciro cy’inyamaswa zororwa kandi zigenzurwa. Ibyo byari byafunguye inzira yo kuzimurira mu mwobo uri gucukurwa hafi ya Gereza ya Ketziot.
Umucamanza Avraham Rubin yavuze ko impungenge z’uko izo ngona zishobora kugirirwa nabi zikwiye gusuzumwa. Yategetse ko nta ngona zigomba kwimurwa, gushakishwa cyangwa gutegurirwa koherezwa kuri iyo gereza kugeza urukiko rufashe umwanzuro wa nyuma. Silman, Ben Gvir n’Urwego rushinzwe Amagereza bahawe kugeza ku wa Gatatu kugira ngo basubize ikirego.
Ikigo gishinzwe Ibidukikije na Pariki cyavuze ko nta shingiro rya siyansi cyangwa ry’umwuga rihari ku Isi ryemeza ko ingona zakoreshwa nk’igikoresho cy’umutekano muri gereza.
Ibiro bya Ben Gvir byemeje ko imirimo yo gucukura yatangiye, bivuga ko gahunda yateguwe mu buryo burambuye, harimo kwita ku ngona n’aho zizajya ziruhukira. Minisiteri y’Umutekano yageneye uyu mushinga miliyoni 21 z’Amasekeli, angana na miliyoni 7 z’Amadolari.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!