IGIHE

Ishyamba si ryeru hagati ya Amerika n’u Bufaransa

0 29-07-2026 - saa 20:33, IGIHE

Umwuka mubi ushobora gututumba hagati ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’u Bufaransa, nyuma y’uko Paris yanenze Washington ku bijyanye n’iyubahirizwa ry’uburenganzira bwa muntu, Amerika ikabifata nabi.

Reuters yanditse ko Amerika ishobora no kwanga umuntu Perezida w’u Bufaransa Emmanuel Macron yagennye nka ambasaderi mushya wabwo i Washington.

Uyu ni Aurélien Lechevallier, wahoze ari umujyanama mu biro bya Perezida w’u Bufaransa (Élysée), ubu akaba ari umuyobozi w’ibiro bya Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Jean-Noël Barrot.

Mu butumwa Ambasade y’u Bufaransa mu Loni ibarizwa i Genève mu Busuwisi yashyize hanze ku wa 25 Gashyantare, Paris yanenze Washington kuba yarifatanyije n’u Burusiya, Koreya ya Ruguru n’ibindi bihugu birindwi byarwanyije icyifuzo cyo kongerera manda y’imyaka ine Volker Turk, ushinzwe uburenganzira bwa muntu muri Loni.

Ubutumwa bw’u Bufaransa bugira buti “Amerika yahoze bandebereho mu bijyanye n’uburenganzira bwa muntu. Ubu si ko bikiri. Isi ntikiyumva.”

Turk ntabwo avugwaho rumwe. Azwiho kunenga ibikorwa bya Israel muri Gaza ndetse akaba yaranasabye ko hakorwa iperereza ku rupfu rw’abantu bapfira mu nzego zishinzwe abinjira n’abasohoka muri Amerika.

Batangajwe ko ubutumwa bwarakaje cyane abayobozi bakuru ba Amerika. Byemejwe kandi ko mbere y’uko burekurwa bwari bwarasuzumwe kandi bukemezwa binyuze mu nzira zemewe z’ubuyobozi, ibihabanye n’ibyavuzwe ko byaba byarakozwe n’umukozi muto wabikoze ku giti cye.

Umuyobozi muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Amerika yagize ati “Amerika yatengushywe cyane n’amagambo y’u Bufaransa adafite inshingano kandi atubaha. Turimo kubyitwaramo mu buryo bukwiye.”

Ubushyamirane bwakomeje kwiyongera ku wa Mbere ubwo intumwa za Amerika zavaga mu nama y’akanama k’umutekano ka Loni ubwo u Bufaransa bwavugaga ku kibazo cya Ukraine, aho Amerika yashinjaga umufatanyabikorwa wayo gukina mu bidafite ishingiro

Umuyobozi mu nzego za dipolomasi z’u Bufaransa yavuze ko gushyigikira kongererwa manda kwa Turk bitabangamira imikoranire yabo na Amerika.

Ati “Kutumvikana ku bijyanye no guhitamo ntibikuraho ireme ry’umubano dufitanye cyangwa ubushobozi bwacu bwo gukorana.”

U Bufaransa bumaze igihe ari umufatanyabikorwa ukomeye wa Amerika, ariko umubano wabwo warushijeho kuba mubi mu gihe cya manda ya kabiri ya Trump.

Nubwo Trump na Macron baganira kenshi, ibyo ntibyabujije Perezida wa Amerika kwibasira u Bufaransa abushyiriraho imisoro, gushinja ibihugu by’u Burayi gukandamiza abafite imyumvire ya kera ndetse no kutumvikana n’ibihugu bibarizwa muri OTAN bijyanye n’umusanzu bitanga muri uyu muryango.

Abayobozi b’u Bufaransa kandi bagaragaje kutishimira Ambasaderi wa Amerika i Paris, Charles Kushner, ushikamye kuri gahunda y’ubutegetsi bwa Trump yo kubanza kwita ku nyungu za Amerika ibindi bikaza nyuma.

Yanze kwitaba inzego z’u Bufaransa ubwo zabaga zishaka kumusobanuza imyitwarire ya Amerika.

Igikorwa cya Amerika cyo gutinza cyangwa kwanga umuntu Macron yahisemo kuba ambasaderi w’u Bufaransa cyaba ari ikintu kidasanzwe kandi gishobora kongera umwuka mubi hagati y’ibihugu byombi byari bisanzwe bikorana bya hafi.

Bivugwa ko Macron yamaze gutanga ibyangombwa bisabwa kugira ngo Aurélien Lechevallier, agirwe Ambasaderi mushya w’u Bufaransa muri Amerika. Bwari bwizeye ko azatangira inshingano ze muri Nzeri.

Uburyo bwo kohereza ambasaderi i Washington bugengwa n’amategeko n’amabwiriza yihariye. Mbere y’uko igihugu gishyiraho ambasaderi wacyo, kigomba kubanza kubona uburenganzira bw’ibanga butangwa na Leta ya Amerika.

Abadipolomate bavuga ko Washington idakunda gutinza cyangwa kwanga ku mugaragaro abantu batoranyijwe n’ibihugu byabo kubiyihagarariramo, kuko akenshi ibibazo nk’ibyo bikemurwa mu ibanga mbere y’uko hafatwa icyemezo cya nyuma.

Perezida Donald Trump ari kumwe na mugenzi we w'u Bufaransa, Emmanuel Macron
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza