Iran yatangaje ko iri hafi kugirana amasezerano na Oman ku bijyanye n’imikoreshereze y’Inzira ya Hormuz, ariko ishimangira ko iyo nzira itazongera gufungurwa burundu Leta Zunze Ubumwe za Amerika itubahirije ibyo Tehran isaba.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Iran, Abbas Araqchi, yavuze ko amasezerano na Oman ageze mu cyiciro cya nyuma. Ayo masezerano ateganya gushyiraho inzira nshya ebyiri zizakoreshwa n’ubwato, ariko Iran ikavuga ko zizatangira gukora ari uko Amerika yemeye ibyo iyisaba.
Mu bisabwa, Iran ivuga ko Washington igomba gutanga indishyi z’ibyangijwe n’ibitero byagabwe kuri Iran. Umunyamabanga w’Inama Nkuru y’Umutekano w’Igihugu cya Iran, Mohammad Baqer Zolqadr, yavuze ko Amerika igomba kandi guhagarika iterabwoba kuri Iran, guhagarika icyo yise ibitero bya Israel kuri Iran, Lebanon na Palestine, gukuraho ibihano, guhagarika gufunga ibyambu bya Iran no kurekura umutungo wa Iran wafatiriwe mu mahanga.
Iran na Amerika ntibiratangira ibiganiro bitaziguye. Araqchi yavuze ko ubutumwa buri guhererekanywa binyuze ku bahuza. Perezida Donald Trump we yavuze ko Amerika iri “gukomeza kuvugana” na Iran nubwo ibiganiro bitaraba ku rwego rwuzuye.
Amerika n’abafatanyabikorwa bayo bari bagabye ibitero kuri Iran mu mezi arenga atanu ashize, Trump avuga ko byari bigamije kubuza Iran gukora intwaro za nucleaire no kugabanya ubushobozi bwayo bwo kubangamira akarere.
Washington na Tehran baje kugera ku gahenge muri Kamena, ariko Amerika yongeye gushyiraho gufunga inzira z’ubwato bwa Iran muri Nyakanga, Iran ivuga ko ari ukurenga ku masezerano y’agahenge yari yagezweho.
Umuyobozi wa Amerika utatangajwe amazina yavuze ko nibamara gutangaza amasezerano yo gusubukura ubwikorezi bw’ubwato, Amerika izakuraho ibibujijwe ku byambu bya Iran, ariko ibyo bikazaterwa n’uko Tehran yubahiriza ibyo yemeye.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!