IGIHE

Iran yikomye u Bufaransa bwirukanye Abadipolomate bayo

0 24-08-2026 - saa 17:58, IGIHE

Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Iran, yavuze ko icyemezo cy’u Bufaransa cyo kwirukana abadipolomate babiri bayo kinyuranyije n’amategeko. Iki cyemezo cy’u Bufaransa cyaje nyuma y’uko Tehran ifashe icyemezo cyo kutemerera abadipolomate babiri b’Abafaransa gusubira muri Iran.

Kuri uyu wa Mbere, Umuvugizi wa Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Iran, Esmaeil Baqaei, yavuze ko igikorwa cy’u Bufaransa ari igisubizo ku cyemezo Iran yafashe mu buryo bwemewe n’amategeko, avuga ko nta ruhare kigira mu kunoza umubano w’ibihugu byombi.

Ati “Igikorwa u Bufaransa bwakoze ni icyemezo kinyuranyije n’amategeko gisubiza icyemezo cya Iran cyari gishingiye ku mategeko, kandi nta buryo gifasha umubano w’ibihugu byombi,”

Baqaei aherutse gutangaza ko abadipolomate babiri b’Abafaransa bari barafunzwe igihe gito muri Iran muri Nyakanga bazira ibyo Tehran yise “kwivanga mu bikorwa by’imbere mu gihugu”, batazemererwa gusubira muri Iran.

Nyuma y’icyo cyemezo, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Bufaransa, Jean-Noël Barrot, yavuze ko abadipolomate babiri ba Iran bari mu Bufaransa bazirukanwa, ndetse bihita bishyirwa mu bikorwa.

Barrot yavuze ko iki cyemezo cyafashwe mu rwego rwo gusubiza “imyitwarire itihanganirwa” yagaragarijwe abadipolomate b’Abafaransa bari bafungiwe igihe gito i Tehran.

Ku ruhande rwa Iran, Baqaei yasabye ko Paris yasaba imbabazi kubera ibikorwa by’abadipolomate bayo, avuga ko ibyo bakoze byarenze ku Masezerano ya Vienna agenga imikorere y’abadipolomate.

Umuvugizi wa Minisiteri y'Ububanyi n'Amahanga ya Iran, Esmaeil Baqaei
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza