Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Iran, Abbas Araghchi, yatangaje ko amakimbirane hagati y’igihugu cye na Amerika adashobora gukemurwa n’intambara cyangwa ibihano bishya, aburira ko ibitero nibisubukurwa Iran izasubiza ikoresheje imbaraga ziruta izo yakoresheje mbere.
Yabivuze kuri iki Cyumweru, tariki ya 4 Ukwakira 2026, ubwo yagezaga ijambo ku ba ambasaderi bahagarariye ibihugu byabo i Tehran.
Ati “Abanzi bacu nibongera guhitamo inzira yo guhangana mu ntambara, igisubizo cyacu kizaba gikomeye kurusha mbere, kandi tuzirwanaho dukoresheje imbaraga nyinshi kurushaho.”
Mu ijambo rye ryanyujijwe kuri televiziyo y’igihugu, Araghchi yongeyeho ati “Nta gisubizo cya gisirikare gihari, nta n’igisubizo gishingiye ku bihano bishya gihari.”
Aya magambo yayavuze nyuma y’uko urubuga rw’amakuru rwo muri Amerika, Axios, rutangaje ko ku wa Gatanu, abayobozi b’ingenzi muri Guverinoma ya Perezida Donald Trump bahuriye i Camp David, baganira ku ntambwe zikurikira ku bijyanye na Iran no ku kibazo cya Yemen.
Araghchi yashimangiye ko ibiganiro ari byo byonyine bishobora kugeza ku gisubizo.
Ati “Ibiganiro bishingiye ku kutabogama ni byo byonyine bizatuma haboneka igisubizo cyo guhagarika aya makimbirane n’ibitero binyuranyije n’amategeko kandi birenganya Iran.”
Abayobozi ba Amerika n’aba Iran bahuriye i New York mu mpera za Nzeri, mu gihe cy’inama y’Inteko Rusange y’Umuryango w’Abibumbye.
Nyuma y’iyo nama, Iran yatanze yatanze gahunda yo kongera gufungura Umuhora wa Hormuz mu minsi irindwi, isaba ko mu byo Amerika yakora harimo kuyikuriraho ibihano by’ubukungu.
Trump yanze iyo gahunda, ariko asiga inzira ifunguye yo gukomeza ibiganiro binyuze ku bahuza.
Hagati aho, Amerika yakajije igitutu cy’ubukungu kuri Iran, iyifatira ibihano bishya byibasiye urwego rw’ubwikorezi bwo mu kirere.
Mu byumweru bishize, imirwano yabaye nk’igabanyije ubukana. Amerika ntiyongeye kugaba ibitero kuri Iran kuva ku wa 1 Nzeri.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!