IGIHE

Iran yateguje Amerika kurasa ibikorwaremezo byayo bya AI

0 12-10-2026 - saa 10:42, IGIHE

Iran yatangaje ko ishobora kugaba ibitero ku bikorwaremezo bya Leta Zunze Ubumwe za Amerika bijyanye n’ikoranabuhanga ry’ubwenge buhangano (AI), ibigo bibika amakuru n’insinga z’itumanaho biri mu Burasirazuba bwo Hagati, mu gihe intambara hagati y’impande zombi yaba yongeye kubura.

Ibi byatangajwe na Mohsen Rezaei, umwe mu bayobozi bakuru bashinzwe umutekano muri Iran, mu kiganiro yagiranye na televiziyo ya Leta, Press TV.

Rezaei yavuze ko Amerika ifite ibikorwaremezo by’ikoranabuhanga bihenze cyane muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu (UAE) no mu bice bikikije Umuhora wa Hormuz, ariko ko Iran itarabishyira ku rutonde rw’ahantu izagaba ibitero.

Ati “Amerika ifite ibikorwaremezo bihenze cyane muri UAE no mu bice bikikije Hormuz. Kugeza ubu ntiturabishyira ku rutonde rw’ahantu tugomba kugaba ibitero. Ariko intambara niyongera kubura, nyinshi muri izi nsinga z’itumanaho, ibigo bibika amakuru n’ibikorwaremezo by’ubwenge buhangano bizasenywa.”

Yasobanuye ko ibyo bikorwaremezo bifite agaciro gasaga miliyari 2.000$, kandi ko ari ingenzi cyane ku bukungu bwa Amerika muri ako karere.

Rezaei yashimangiye ko Iran yiteguye gukoresha ubushobozi bwa gisirikare itigeze igaragaza mu ntambara yabanje.

Ati “Mu cyumweru cya mbere, ntitwigeze dukora ibikorwa byari gutuma ubushobozi bwacu bwose bumenyekana. Iyo tubigenza dutyo, nta byinshi twari kuba dusigaranye byo gukoresha nyuma.”

Yakomeje agira ati “Haramutse habayeho indi ntambara, tuzahangana n’umwanzi dukoresheje gahunda yagutse kandi ikomeye kurushaho.”

Rezaei yavuze ko Amerika yegereye Iran ibinyujije muri Pakistan, Qatar na Iraq, isaba ibiganiro bigamije kugabanya ubushyamirane.

Yasobanuye ko Iran yashyikirije Amerika ibisabwa birindwi, ishimangira ko bitubahirijwe itazongera gufungura Umuhora wa Hormuz ku bwato bwa Amerika.

Yagize ati “Twashyikirije Abanyamerika ibisabwa birindwi. Twabasobanuriye neza ko nibatabyubahiriza, Umuhora wa Hormuz utazongera kubafungurirwa kandi nta biganiro bizabaho.”

Yongeyeho ko Amerika yemeye bimwe muri ibyo bisabwa, ariko ko igisubizo cyayo kidahagije.

Ati “Mu gisubizo baduhaye, bemeye bimwe mu byo twabasabye, ariko ibindi ntibirasobanuka. Tubona ko igisubizo cyabo kidahagije.”

Ibi bibaye mu gihe umwuka ukomeje kuba mubi mu Burasirazuba bwo Hagati, aho Iran yashimangiye ko yiteguye kwirwanaho mu gihe Amerika yaba yongeye kuyigabaho ibitero.

Mohsen Rezaei yateguje Amerika kurasa ibikorwaremezo byayo bya AI
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza