Ambasaderi wa Iran mu Bushinwa yatangaje ko u Bushinwa n’ibindi bihugu by’inshuti bizajya bihabwa ubufasha bwihariye mu gihe bitambutsa ubwato bwabyo mu nzira ya Hormuz.
Abdolreza Rahmani Fazli yavuze ko hazashyirwaho uburyo bushya bwo korohereza u Bushinwa n’ibindi bihugu i muri Hormuz “bikozwe ku bufatanye na Oman”.
Iyi gahunda ya Iran ikubiyemo gushyiraho amahoro yishyuzwa ubwato bunyuzwa mu nzira ya Hormuz.
Ati “Gushyiraho aya mafaranga ntibizaba binyuranyije n’amategeko mpuzamahanga agenga inyanja.”
Ibi yabivuze mu ijambo yavugiye mu Nama Mpuzamahanga y’Amahoro (World Peace Forum) yabereye i Beijing ku wa 4 Nyakanga.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!