Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Iran, Abbas Araghchi, yavuze ko igihugu cye cyashyikirije Leta Zunze Ubumwe za Amerika umushinga w’amasezerano ashobora gutuma umuhora wa Hormuz wongera gufungurwa mu gihe cy’icyumweru kimwe.
Araghchi yabwiye abanyamakuru bari ku cyicaro cy’Umuryango w’Abibumbye i New York ko ibyo bizashoboka “mu gihe ibisabwa by’ingenzi byubahirijwe”, avuga ko bikubiye mu masezerano y’ubwumvikane yashyizweho umukono muri Kamena.
Yagize ati “Amahitamo ubu ari mu maboko ya kuri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.” Yavuze ko uwo mushinga washyikirijwe Amerika binyuze kuri Qatar.
Abajijwe ku byerekeye icyifuzo cya Iran, umwe mu bayobozi ba Amerika yabwiye BBC ko ibiganiro byiza biri gukorwa binyuze mu bahuza b’impande zombi, harimo n’ibijyanye n’ibibazo bya gahunda yo kuzibukira intwaro za nucleaire.
Nubwo Amerika itaratanga igisubizo cyayo cya nyuma ku cyifuzo cya Iran, Wall Street Journal, yifashishije amakuru y’abayobozi ba Amerika, yatangaje ko Perezida wa Amerika Donald Trump yanze ayo masezerano.
Iki kinyamakuru cyavuze ko Trump ashidikanya ko Iran yazubahiriza ibyo yayisabye, ndetse ko yabwiye abakozi be ko abona ko kongera kugaba ibitero kuri Iran ari byo bishoboka.
Amerika na Israel byagabye ibitero kuri Iran ku wa 28 Gashyantare. Iran yasubije igaba ibitero kuri Israel no ku birindiro bya Amerika biri mu bihugu by’inshuti ndetse no ku bafatanyabikorwa ba Amerika. Iran mu kwihimura yafunze umuhora wa Hormuz.
Mbere y’intambara, hafi 20% by’ibikomoka kuri peteroli bikoreshwa mu Isi byanyuzwaga muri uyu muhora, kandi kuwufunga byateye ihindagurika rikomeye ry’ibiciro by’ingufu.
Araghchi yabwiye abanyamakuru ati “Niba ibisabwa by’ingenzi byubahirijwe, umuhora ushobora kongera gufungurwa, ubwikorezi bwo mu nyanja busanzwe bugasubizwaho mu minsi irindwi.”
Ntiyavuze icyo Iran ishaka ko Amerika ikora, ariko yongeraho ko “ibikorwa Amerika igomba gukora atari bishya. Byose bisanzwe biri mu masezerano twagiranye.”
Umwe mu bayobozi ba Amerika yabwiye BBC ko Amerika iri mu mwanya mwiza wo kugenzura umuhora wa Hormuz, bityo ko nta gitutu bariho.
Mu kiganiro yagiranye na CBS News, Perezida wa Iran Masoud Pezeshkian yavuze ko gahunda yo guhagarika imirwano izatangira munsi nyirizina Amerika izemera ibiri mu masezerano.
Pezeshkian kandi yavuze ko Iran ubu yemera ko abagenzuzi kuri gahunda y’ingufu za nucléaire ba Loni bakwinjira mu gihugu.
Amasezerano hagati ya Amerika na Iran yashyizweho umukono ku wa 18 Kamena, yari igamije guhagarika imirwano no kongera gufungura umuhora wa Hormuz.
Amasezerano y’ingingo 14 yavugaga ko Iran itazigera igira intwaro za kirimbuzi. Yagaragazaga ko Amerika, Iran n’abafatanyabikorwa babo bazahagarika ibikorwa bya gisirikare ku mpande zose, kandi akubiyemo ingingo zirimo guhagarika igikorwa cyo gukumira ubwato bwa Iran bikozwe na Amerika, kugabanya ibihano by’ubukungu n’ibindi.
Icyakora ayo masezerano yarenzweho nyuma y’igihe gito ubwo impande zombi zamishanyagaho ibisasu. Iran yagiye igaba ibitero ku bwato ivuga ko bwageragezaga kunyura mu muhora wa Hormuz nta burenganzira ibuhaye.
Amerika yibasiye ibirindiro bya Iran biri muri uwo muhora, ndetse n’ubwato butwara peteroli ya Iran. Yanakomeje gufunga ibyambu bya Iran, ibintu byateje ihungabana rikomeye ku bukungu bwa Iran.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!