Umuyobozi w’Ikirenga wa Iran, Ayatollah Mojtaba Khamenei, yavuze ko igihugu cyabo kizaha Leta Zunze Ubumwe za Amerika ‘isomo ritazibagirana’ mu gihe yakomeza kugaba ibitero kuri Iran.
Mu butumwa bwanditse bwatambukijwe kuri televiziyo ya Leta ya Iran ku wa Gatandatu, Khamenei yavuze ko ibitero Amerika yagabye kuri Iran nyuma y’uko impande zombi zisinyanye amasezerano yo guhagarika imirwano azwi nka Islamabad Memorandum of Understanding, byagaragaje ko umukono wa Perezida Donald Trump "nta gaciro ufite kandi utizewe."
Yagize ati "Ubu umwanzi w’Umunyamerika arimo gushaka gukaza intambara, ibintu bizamutera ibihombo birushijeho ndetse n’ikimwaro gikomeye. Agomba kumenya ko abaturage b’intwari ba Iran n’Umutwe w’Ibihugu by’Inshuti (Resistance Front) bamufitiye amasomo atazibagirana."
Mu gihe Mojtaba Khamenei yatangazaga ubu butumwa, Igisirikare cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika cyemeje ko abasirikare babiri ba Amerika bishwe, undi umwe akaburirwa irengero, nyuma y’igitero cyagabwe ku kigo cya gisirikare kiri muri Jordanie.
Itangazo ry’igisirikare cya Amerika rivuga ko abo basirikare bishwe ku wa Gatanu ubwo ingabo za Amerika n’iz’abafatanyabikorwa bayo zageragezaga guhangana n’ibisasu bya misile na drones byagabwe ku birindiro byazo.
Rivuga kandi ko abandi basirikare bane bakomerekeye muri icyo gitero bajyanywe kuvurirwa mu bitaro byo muri Jordanie, nyuma baza gusezererwa bamaze koroherwa.
Kuva intambara hagati ya Iran na Amerika yatangira, abasirikare ba Amerika 16 bamaze kwicwa, mu gihe abarenga 430 bakomerekeye muri iyo mirwano.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!