Inzu Donald Trump yabayemo akiri umwana, iherereye mu gace ka Jamaica Estates muri Queens, mu Mujyi wa New York, yagurishijwe miliyoni 1,93 z’Amadolari ku wa 11 Nzeri 2026.
Iyi nzu yubatswe na se wa Trump mu myaka ya 1940. Trump yayibayemo kugeza afite imyaka ine.
Ifite ibyumba bitanu byo kuraramo n’ubwogero butatu. Mbere yo kugurishwa yaravuguruwe, ndetse muri Gicurasi 2026 yari yashyizwe ku isoko ku madolari miliyoni 2,2.
Igiciro cyayo cyaje kugabanywa kigera kuri miliyoni 1,99 z’amadolari muri Kamena, mbere y’uko igurishwa ku giciro kiri munsi y’icyo. Uwayiguze ntiyatangajwe.
Uwashoye imari mu mitungo itimukanwa, Tommy Lin, yari yaraguze iyi nzu mu 2025, ayivugurura mu gihe cy’amezi umunani. Icyo gihe yari imaze imyaka idatuwemo kandi yarangiritse.
Si ubwa mbere iyi nzu ihinduye nyirayo. Mu 2017 yagurishijwe miliyoni 2,14 z’amadolari, nyuma iza gukodeshwa ku rubuga rwa Airbnb. Mu bayicumbikagamo hari abayihitagamo kubera amateka ifitanye na Trump.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!