Abimukira bari binjiye muri Ceuta, agace ka Espagne gaherereye mu majyaruguru ya Afurika, basubiye muri Maroc bavuga ko inzara, umunaniro ndetse n’urugomo bahuye na byo byatumye batakaza icyizere cy’ubuzima bwiza bari biteze i Burayi.
Aba bimukira binjiye muri Ceuta nyuma yo kurenga ku gahato uruzitiro rukomeye rutandukanya Maroc na Espagne. Bavuze ko mbere yo kujyayo bari batewe imbaraga n’amashusho n’ubutumwa byakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga, byavugaga ko bishoboka kwambuka umupaka ugana ku mugabane w’u Burayi.
Nyuma yo kugera muri Ceuta, benshi bavuze ko batabonye uburyo bwo gukomeza urugendo bagana ku mugabane w’u Burayi nk’uko bari babyiteze. Brahim, umukozi wo mu gikoni wo muri Fez muri Maroc, yavuze ko yavuye ku kazi ke nyuma yo kubona amashusho y’abandi bantu binjiraga muri ako gace. Yavuze ko yari yizeye ko azubaka ahazaza heza, ariko ko yatunguwe n’ibyo yabonye.
Brahim yavuze ko yamaze iminsi itatu anywa amazi gusa, kuko atari afite ubushobozi bwo kugura ibiribwa bihenze ku ruhande rwa Espagne. Yavuze ko atumvaga ukuntu umugati wagurishwa ama-dirhams 100 yo muri Maroc (10,75$)
Abasubiraga muri Maroc bavuze kandi ko basanze imihanda ifunze, amaduka n’amaguriro manini bidakora, bituma bagorwa no kubona ibiribwa n’amazi. Bamwe bavuze ko bumvaga kuba muri Ceuta ari nko muri gereza.
Hari abashinje bamwe mu batuye Ceuta kubafata nabi no kubirukana. Umwe mu baturage yavuze ko bamwe mu bimukira bakorewe urugomo.
Nubwo abenshi bahisemo gusubira muri Maroc, Mohamed Ahmed, umunya-Sudani w’imyaka 43, yavuze ko ashaka kuguma muri Espagne nubwo urugendo rwamugoye.
Minisiteri y’Umutekano w’Imbere muri Espagne yatangaje ko ku wa 30 Nyakanga 2026, abimukira bagera ku bihumbi 50 bari bamaze kwinjira muri Ceuta, gusa ngo kugera ku mugoroba wo ku wa 31 Nyakanga, abarenga 48.300 bari bamaze gusubira muri Maroc.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!