Iruka ry’Ikirunga cya Anak Krakatoa muri Indonesie ryatumye ingendo z’indege 209 zihagarikwa ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Soekarno-Hatta, gisanzwe ari cyo kinini muri icyo gihugu, bituma abagenzi barenga ibihumbi 22 bahera mu gihirahiro.
Abayobozi batangaje ko ingendo zahagaritswe kuri iki Cyumweru mu gitondo, nyuma y’uko ivu ryaturutse muri icyo kirunga rigaragaye mu kirere cyo hafi y’Umujyi wa Jakarta.
Ikirunga cya Anak Krakatoa cyatangiye kuruka mu ijoro ryo ku wa Gatanu, giteza imitingito ya hato na hato ndetse humvikana urusaku rukomeye mu bice bigikikije.
Abayobozi batangaje ko iki kirunga cyongeye kuruka inshuro ebyiri mu rukerera rwo kuri iki Cyumweru, bituma hafatwa icyemezo cyo guhagarika ingendo z’indege mu rwego rwo kurinda umutekano w’abagenzi.
Icyemezo cyo guhagarika ingendo cyagombaga gukomeza kugeza saa 13:30 ku isaha yo muri Indonesie, ari zo saa 06:30 ku isaha ngengamasaha ya GMT.
Minisiteri y’Ubwikorezi ya Indonesie yavuze ko ingendo zibasiwe cyane ari izihuza Jakarta na Singapore. Hari kandi izindi ngendo mpuzamahanga zijya cyangwa ziva mu mijyi irimo Doha muri Qatar, Sydney muri Australia na Kuala Lumpur muri Malaysia.
Abayobozi bashinzwe gukurikirana ibiza bemeje ko nta nteguza ya tsunami yatanzwe kubera ibikorwa by’iki kirunga, giherereye mu Muhora wa Sunda utandukanya Ibirwa bya Java na Sumatra.
Minisitiri w’Ubuzima yasabye abaturage bo mu duce twibasiwe n’ivu ry’ikirunga kuguma mu ngo no kwambara udupfukamunwa, kugira ngo birinde ibibazo bishobora gufata imyanya y’ubuhumekero, amaso n’uruhu.
Indonesie iri mu gace kazwi nka “Pacific Ring of Fire”, karangwamo ibirunga byinshi n’imitingito ikunze kwibasira ibihugu biri ku nkengero z’Inyanja ya Pacifique.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!