Raporo y’Urwego rw’Ubushakashatsi rw’Inteko Ishinga Amategeko ya Amerika, CRS, yatangajwe muri iki cyumweru, yagaragaje ko indege 81 z’igisirikare cya Amerika zangiritse inzindi zisenyukira burundu mu ntambara na Iran.
Muri izi ndege harimo izisanzwe, kajugujugu na drones. Izitwa MQ-9 Reaper, zikoreshwa mu gukusanya amakuru, kugenzura, gufasha abasirikare bari ku rugamba no gushakisha no gutabara, zigize igice kirenga kimwe cya kabiri cy’izo Amerika yatakaje.
Harimo kandi indege zifite agaciro gakomeye ku gisirikare cya Amerika, zirimo F-35A na E-3 Sentry. Iyi ya nyuma ifite moteri enye na radar nini hejuru, ikoreshwa mu gukurikirana ibitero bigamije guhamya intego no gucunga ikirere.
Raporo, ishingiye ku mibare y’Ibiro by’Inteko ya Amerika bishinzwe Ingengo y’Imari, igaragaza ko agaciro k’indege zatikiriye muri iyi ntambara kari hagati ya miliyari 1,9$ na miliyari 3,3$, bitewe n’uburyo Minisiteri y’Ingabo iteganya kuzisimbuza.
Icyakora amakuru yahawe CNN agaragaza ko intambara yose imaze gutwara nibura miliyari 45 z’Amadolari. Aya mafaranga ntarimo ibyangiritse ku bikorwaremezo by’ibirindiro bya Amerika byo mu Burasirazuba bwo hagati, harimo n’aho zimwe muri izo ndege zangirikiye.
Bimwe mu byabaruwe bishobora kuba byarongeye gukoreshwa, birimo indege umunani za F-15 Strike Eagle zangiritse bidakabije mu gitero Iran yagabye ku birindiro bya Muwaffaq Salti muri Jordanie muri Nzeri.
Raporo ishingiye ku makuru yatangajwe na Minisiteri y’Ingabo, Umugenzuzi Mukuru wayo, Ubuyobozi bw’Ingabo za Amerika bukurikirana ibikorwa muri ako karere n’inkuru zasuzumwe na CRS isaba Inteko ya Amerika gusuzuma niba ihabwa amakuru ahagije ku byangiritse, kugira ngo imenye ingaruka zabyo n’uburyo bwo kuzikemura.
Amakuru Minisiteri y’Ingabo yatangaje ku byangirikiye muri iyi ntambara ntiyasobanutse bihagije, na raporo y’Umugenzuzi Mukuru wayo, yasohotse muri Nzeri ikareba ibikorwa byo kuva ku wa 28 Gashyantare kugeza ku wa 30 Kamena, yifashishije raporo za CRS zabanje ku mibare imwe y’indege zatakajwe.
Inteko Ishinga Amategeko ya Amerika igomba kandi gusuzuma amafaranga yo gusana cyangwa gusimbuza indege, n’ubushobozi bw’inganda bwo kubikora.
Raporo inagaragaza ko hakwiye gusuzumwa uko intambara na Iran yagize ingaruka ku bushobozi bwa Amerika bwo gukora ibikorwa bya gisirikare hanze y’Uburasirazuba bwo Hagati.
By’umwihariko gutakaza indege nka E-3 Sentry, zisanzwe zikenewe cyane, zishaje kandi ari nke, bishobora gusiga icyuho mu bushobozi bw’igisirikare cyangwa kongera ibyago ahandi.
Abasesenguzi bavuga ko intambara na Iran n’imirwano yabanje n’aba-Houthi muri Yemen, umutwe ukorana na Iran, byateje igihombo gikomeye cy’indege za MQ-9.
Umugaba Mukuru w’Ingabo zirwanira mu Kirere, Gen. Kenneth Wilsbach, yari yabwiye Inteko ko izo ndege ari zo zari zifite uruhare rukomeye cyane mu ntambara na Iran.
Raporo ya Atlantic Council yo muri Nzeri igaragaza ko 45 zangirikiye mu Burasirazuba bwo Hagati muri uyu mwaka.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!