IGIHE

Ijisho rihorerwe irindi: Amerika na Iran byakamejeje

0 23-07-2026 - saa 14:49, IGIHE

Iran yatangaje ko izihorera bikomeye mu gihe Leta Zunze Ubumwe za Amerika zagaba ibitero ku bikorwa remezo byayo, nyuma y’uko Perezida Donald Trump akangishije gusenya ibiraro n’ingomero zitanga amashanyarazi muri icyo gihugu.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Iran, Abbas Araghchi, yavuze ko igihugu cye kitazarebera mu gihe cyaba kigabweho igitero, ashimangira ko amahame yacyo y’ubwirinzi ashingiye ku kwihorera mu gihe gitewe.

Yagize ati “Amahame yacu y’ubwirinzi arasobanutse: ijisho rihorerwe irindi. Igitero cyose kizagabwa kuri Iran, harimo n’ikizibasira ibikorwa remezo byacu, kizakurikirwa no kwihorera gukomeye.”

Ingabo za Iran na zo zaburiye ko iterabwoba Amerika ikomeje kuyishyiraho rishobora gutuma intambara yaguka, ikarenga akarere k’Uburasirazuba bwo Hagati.

Uku guterana amagambo kwiyongereye nyuma y’uko imirwano yongeye kubura ku wa 7 Nyakanga 2026.

Iran yongeye gukumira ingendo z’ubwato mu muhora wa Hormuz, inzira y’ingenzi inyuramo igice kinini cy’ibikomoka kuri peteroli bicuruzwa ku Isi.

Trump yatangaje ko igihe cyose Iran izarasa ku bwato bunyura muri Hormuz, Amerika izajya isenya ikiraro cyangwa urugomero rw’amashanyarazi muri Iran, harimo n’ibiri hafi cyangwa imbere mu murwa mukuru, Tehran.

Iran yavuze ko izihorera mu gihe cyose Amerika izayigabaho ibitero
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza