IGIHE

Igiciro cy’ibikomoka kuri peteroli cyasubiye uko cyahoze mbere y’intambara ya Iran na Amerika

0 25-06-2026 - saa 17:55, Jean de Dieu Tuyizere

Nyuma y’aho Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Iran bigiranye amasezerano y’agateganyo yo guhagarika intambara tariki ya 17 Kamena 2026, igiciro cy’ibikomoka kuri peteroli cyasubiye aho cyahoze mbere y’uko itangira mu mezi ane ashize.

Kuri uyu wa 25 Kamena 2026, akagunguru k’ibikomoka kuri peteroli bidatunganyije kageze ku Madolari 72,48 ku isoko mpuzamahanga, biba igabanyuka rikomeye ribayeho kuva iyi ntambara yatangira.

Ubwo Amerika na Israel byashozaga intambara kuri Iran muri Gashyantare, Tehran yafashe icyemezo cyo gufunga Umuhora wa Hormuz unyuramo 20% by’ibikomoka kuri peteroli bijya ku isoko mpuzamahanga, mu rwego rwo kwihorera.

Kuva icyo gihe, ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli byaratumbagiye ku isoko mpuzamahanga, akagunguru k’ibidatunganyije karenga Amadolari 120, ibiciro by’ingendo n’ubwikorezi biratumbagira.

Ikigo Kpler gikora iperereza ku ngendo zo mu mazi magari cyatangaje ko nyuma y’aho Amerika na Iran bigiranye aya masezerano azamara iminsi 60, Umuhora wa Hormuz umaze kunyuramo ubwato 284 burimo ubwikoreye ibikomoka kuri peteroli, gaz n’ifumbire mvaruganda.

Mu rwego rwo kwirinda imbogamizi zishobora kubangamira urujya n’uruza rw’ubwato bw’ubwikorezi bunyura muri uyu muhora, Qatar na Pakistan biri gukorana bihoraho na Amerika na Iran.

Ingendo z’ubwato zakomerewe muri uyu muhora ni zo zatumye ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli bigabanyuka ku isoko mpuzamahanga. Muri Amerika, icupa rya litiro 3,8 za lisansi ryaguraga Amadolari 4 muri Mata ryageze ku Madolari 3,93.

Igiciro cy'akagunguru k'ibikomoka kuri peteroli cyasubiye mu Madolari 70
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza