IGIHE

Icyizere cy’ifungura rya Hormuz cyahanantuye ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli

0 4-08-2026 - saa 20:45, IGIHE

Ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli byagabanutse bigera ku kigero cyo hasi mu byumweru bitatu bishize, nyuma y’uko hatanzwe icyizere cy’uko hagerwa ku masezerano afungura umuhora wa Hormuz unyuzwamo hafi 20% by’ibikomoka kuri peteroli bikoreshwa ku Isi.

Igiciro cy’akagunguru kamwe k’ibikomoka kuri peteroli bidatunganyije, cyagabanutseho hafi 5% kigera munsi y’Amadolari 76. Ni igiciro gito kigaragaye bwa mbere kuva ku wa 13 Nyakanga 2026.

Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Ububanyi n’Amahanga wa Amerika, Marco Rubio, n’Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Imari, Scott Bessent, batangaje ko ibiganiro na Iran biri gutanga icyizere ku buryo ibikorwa by’ubwikorezi bw’ibicuruzwa bishobora kongera gusubukurwa.

Rubio yavuze ko hari intambwe yatewe mu biganiro bigamije kongera koroshya uburyo ubwato bunyura mu muhora wa Hormuz, biri kugirwamo uruhare na Iran na Oman.

Ati “Hari intambwe yatewe muri ibyo biganiro, ariko ntituragera ku musozo. Turizera ko ibyo bizagerwaho vuba cyane.”

Bessent yavuze ko amasezerano yo gufungura Hormuz ashobora kugerwaho ku wa Kabiri cyangwa ku wa Gatatu.

Mu kiganiro yagiranye na CNBC yagize ati “Hari amahirwe ko twagira amasezerano uyu munsi cyangwa ejo yo gufungura iyi nzira gusubiza ibintu mu buryo busanzwe.”

Nubwo abayobozi bakuru muri Leta ya Amerika batangaje ko ibiganiro biri gutera imbere, nta makuru arambuye yatangajwe ku buryo amasezerano ashobora kuba ateye.

Iran yavuze ko nta biganiro iri kugirana na Amerika kandi ko nta gahunda ifite yo kubikora, ahubwo ko ibiganiro iri kubigirana na Oman.

Umuvugizi wa Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Iran yavuze ko ibiganiro na Oman, ku buryo bushya bwo horoshyaurujya n’uruza rw’ubwato muri Hormuz byagenze neza.

Qatar, iri mu bihugu by’ingenzi biri gufasha mu biganiro hagati ya Washington na Tehran, yavuze ko ikomeje gukorana n’abandi bahuza kugira ngo haboneke umuti urambye kuri iyi ntambara.

Hormuz yabaye ingingo y’ingenzi mu biganiro bihuza Amerika na Iran. Mbere y’uko amakimbirane atangira mu mpera za Gashyantare, iyi nzira y’amazi yakoreshwaga mu gutwara hafi kimwe cya gatanu cy’ibikomoka kuri peteroli byoherezwa ku isi buri munsi.

Ifungwa ryayo ryatumye ibiciro byabyo bigera ku 120$ ku kagunguru kamwe, nubwo muri iyi minsi cyagiye kigabanyuka uko iminsi yagiye isimburana. Icyakora ntikiragera munsi ya 70$ nk’uko byahoze mbere y’uko Amerika na Israel birasa kuri Iran.

Ku wa Mbere Trump yaburiye Iran ko ifite “amahirwe ya nyuma” yo kwemera amasezerano yatuma ubwikorezi bwongera gusubukurwa muri Hormuz.

Yavuze ko yahagaritse ibitero “bikomeye cyane” kuri Iran kugira ngo ibiganiro byongere gutangira.

Hormuz inyuzwamo ibikomoka kuri peteroli bigera kuri 20% by'ibikoreshwa ku Isi
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza