IGIHE

Ibitero by’u Burusiya byangije ikiraro cy’i Kyiv

0 3-10-2026 - saa 10:56, IGIHE

Umuyobozi w’Umujyi wa Kyiv, Vitali Klitschko, yatangaje ko igitero cy’u Burusiya cyangije ikiraro cya kabiri gikomeye muri uwo murwa mukuru wa Ukraine, mu gihe icyo gihugu gikomeje kongera ibitero ku bikorwa remezo by’ingenzi.

Igitero cyabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 3 Ukwakira 2026, cyangije umuhanda unyura ku kiraro cyo mu Majyaruguru ya Kyiv, kizwi nka Northern Bridge, ndetse n’insinga zo hejuru ziha amashanyarazi bisi zikoresha amashanyarazi.

Ibi bibaye nyuma y’uko ikindi kiraro gikomeye cyo muri uwo mujyi, Southern Bridge, kigabweho ibitero byinshi bya drones z’u Burusiya kuva ku wa Kane, tariki ya 1 Ukwakira.

Ibyo biraro byombi bihuza ibice by’Iburasirazuba n’iby’Iburengerazuba bya Kyiv. Nk’uko BBC yabitangaje, ntibyari byarigeze bigabwaho ibitero mbere y’uwo wa Kane, bikaba bigaragaza icyiciro gishya cy’ibitero by’u Burusiya kuri uwo mujyi.

Mu butumwa yashyize kuri Telegram ku wa Gatandatu, Klitschko yagize ati “Ikiraro cyo mu Majyaruguru cyagabweho igitero. Inzego z’ubutabazi zirimo kwerekezayo.”

Yakomeje avuga ko urujya n’uruza rw’ibinyabiziga byambukiranya icyo kiraro biva ku ruhande rw’ibumoso rw’uruzi bijya ku rw’iburyo rwari rwahagaritswe.

Ibitero byari byabanje kugabwa kuri Southern Bridge byatumye Inama ishinzwe umutekano n’ubwirinzi bwa Kyiv iterana byihutirwa ku wa Gatanu, tariki ya 2 Ukwakira.

Nyuma y’iyo nama, Klitschko yavuze ko umujyi uri mu “bihe bikomeye cyane”, kubera ibitero by’u Burusiya ku bikorwa remezo by’ingenzi, iby’ubwikorezi n’itangwa ry’ibikenerwa, inzu zituwemo n’ibindi bikorwa.

Mbere yaho, yari yaburiye ko ibyo bitero birimo gucamo ibice Kyi, kubera kwibasira ibikorwa bihuza ibice bitandukanye by’umujyi.

Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin, yavuze ko igihugu cye kirimo gusubiza ku bitero bya Ukraine byibasiye ibikorwa remezo by’ingufu mu Burusiya.

Nyuma y’igitero cyagabwe kuri Southern Bridge ku wa Kane, abagenzi bari muri gari ya moshi bavuze ko ivumbi ryatewe n’iturika ryinjiye mu gice barimo rinyuze mu myanya yahariwe kwinjiza umwuka.

Ingendo za gari ya moshi zo mu mujyi zarahagaritswe, ariko nyuma ibinyabiziga byongeye kwemererwa kunyura ku kiraro.

Ku wa Gatanu, ibindi bitero byongeye guteza ihungabana ry’ingendo muri uwo mujyi.

Ibitero by’u Burusiya byangije iki kiraro cy’i Kyiv
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza