Misiri n’ibindi bihugu birindwi by’Abarabu n’Abayisilamu byamaganye amagambo y’abaminisitiri ba Israel basabye ko Abanyapalestine bo muri Gaza bimurwa ku gahato, bavuga ko ibyo byabangamira amategeko mpuzamahanga ndetse bikaba byahungabanya inzira zo gushaka amahoro.
Ibi bihugu byabitangaje mu itangazo ryashyizweho umukono n’abaminisitiri bashinzwe Ububanyi n’Amahanga ba Misiri, Qatar, Jordan, Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu (UAE), Indonesia, Pakistan, Turikiya na Arabie Saoudite.
Aba bayobozi banenze amagambo yavuzwe na Minisitiri w’Umutekano w’Imbere muri Israel, Itamar Ben-Gvir, ndetse na Minisitiri w’Ingabo, Israel Katz, bashimangira kwimura ku gahato Abanyapalestine batuye mu Ntara ya Gaza.
Mu kiganiro n’abanyamakuru, Itamar Ben-Gvir, yavuze ko aho gukomeza gutegereza amahoro adasobanutse, hakwiye gufatwa ingamba zo kwimura abaturage.
Ben-Gvir yavuze kandi ko ashaka ko hashyirwaho minisiteri yihariye ishinzwe kwimura abaturage, ndetse avuga ko gahunda ye ishobora gutangira gushyirwa mu bikorwa mu myaka irindwi. Ishyaka rye ryavuze ko ibihugu birimo Turikiya, Ethiopia na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo byatekerezwaho nk’aho Abanyapalestine bashobora kujyanwa.
Ku rundi ruhande, Minisitiri w’Ingabo wa Israel, Israel Katz, yavuze ko “nta gisubizo nyacyo kuri Gaza gishobora kubaho hatabayeho uku kwimuka.”
Yongeyeho ko Israel yiteguye gufasha kwimura Abaturage ba Gaza “niba bishoboka, binyuze mu nyanja, mu kirere cyangwa mu bundi buryo bwose bushoboka.”
Abaminisitiri bo muri ibi bihugu umunani bavuze ko gushyira mu bikorwa ibyo bitekerezo byaba binyuranyije n’amahame n’amategeko mpuzamahanga, arimo n’amategeko agenga kurinda abasivili mu gihe cy’intambara.
Ibi bihugu byagaragaje ko “byamagana ku buryo budasubirwaho” igitekerezo icyo ari cyo cyose cyo kwimura Abanyapalestine, haba mu bice bya Palestine bigenzurwa n’abandi cyangwa hanze yabyo, hatitawe ku mpamvu yatangwa.
Ni ku nshuro ya kabiri mu kwezi kumwe ibi bihugu bigaragaza kutishimira ibikorwa bya Israel. Mbere byari byamaganye ibitero byagabwe ku bigo by’ubuvuzi muri Gaza mu ntangiriro za Kanama.
Abaminisitiri bavuze ko gushyira mu bikorwa igitekerezo cyo kwimura abaturage ba Gaza byagira ingaruka kuri gahunda z’amahoro ziri gukorwa, zirimo gahunda y’amahoro yateguwe na Leta Zunze Ubumwe za Amerika igamije kurangiza intambara yo muri Gaza. Bavuze ko iyo gahunda itemera kwimura Abanyapalestine ku gahato.
Aba bayobozi kandi bashimangiye ko Gaza ikiri igice cy’Intara za Palestine, basaba ko ubusugire bw’ubutaka bwa Gaza na West Bank, harimo na Yeruzalemu y’Iburasirazuba, bwubahirizwa.
Bavuze ko inzira yonyine ishobora kugeza ku mahoro arambye ari ugushyiraho Leta ebyiri, aho habaho Leta yigenga ya Palestine hashingiwe ku mipaka yo ku wa 4 Kamena 1967, Yeruzalemu y’Iburasirazuba ikaba umurwa mukuru wayo, nk’uko imyanzuro y’Umuryango w’Abibumbye ibiteganya.
Ibihugu byasabye amahanga, cyane cyane Akanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe Amahoro ku Isi, kugira uruhare mu kurwanya ibikorwa byose byashyiraho “amabwiriza mashya ku bijyanye n’imiterere y’abaturage cyangwa imipaka” mu bice bya Palestine.
Byongeyeho ko bishyigikiye Abanyapalestine mu gukomeza kuba ku butaka bwabo, ndetse binenga ibikorwa byose bishobora gusibanganya ikibazo cya Palestine.
Iri tsinda ry’ibihugu umunani ririmo Misiri na Qatar bifite uruhare mu biganiro byo gushaka amahoro muri Gaza. Ryagiye ritanga amatangazo ahuriweho kuva ubwo gahunda y’amahoro y’ingingo 20 ya Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika yatangazwa mu 2025.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!