Ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli byongeye gutumbagira, akagunguru kadatunganyije kagera kuri 100$ bwa mbere kuva muri Gicurasi.
Ibi biciro byari byamanutse mu gihe Amerika yari yamaze kumvikana na Iran ku masezerano y’ibanze yo guhagarika intambara.
Ku wa 23 Nyakanga 2026, igiciro cy’ibikomoka kuri peteroli cyazamutseho arenga 6%, nyuma y’iminsi 11 intambara ya Amerika na Iran ikomeje gukaza umurego.
Ibiciro byarushijeho kuzamuka nyuma y’uko abarwanyi b’aba-Houthi bo muri Yemen bagabye ibitero ku bwato butwara peteroli mu Nyanja Itukura, bituma ibikomoka kuri peteroli byerekeza mu Burasirazuba bw’Isi n’ahandi bibura inzira.
Ibiciro bya gaz na byo byakomeje kuzamuka mu kwezi gushize.
Ibiciro bya peteroli byari byatangiye kugabanyuka nyuma y’amasezerano y’agahenge k’igihe gito hagati ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Iran.
Byari byasubiye ku rwego byari biriho mbere y’uko Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Israel bitangira ibikorwa bya gisirikare kuri Iran ku wa 28 Gashyantare.
Icyakora ayo masezerano y’agahenge ntiyubahirijwe. Muri iki cyumweru, Umunyamabanga wa Amerika ushinzwe Ububanyi n’Amahanga, Marco Rubio, yavuze ko abayobozi ba Iran “batari bitegura kugirana amasezerano.”
Iyi ntambara yatumye ibiciro birushaho gutumbagira mu bihugu byinshi, birimo u Bwongereza na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, bituma ibiciro by’ibicuruzwa n’ibindi bikenerwa n’abaturage byiyongera.
Nubwo abatwara ibinyabiziga ari bo bahita bagirwaho ingaruka, ingo na zo zishobora gukomeza guhura n’izamuka ry’ibiciro by’ibindi bicuruzwa, birimo ibiribwa, kuko ibigo by’ubucuruzi bishobora kongera ibiciro kugira ngo byishyure ikiguzi cyiyongereye mu gutwara ibicuruzwa.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!