IGIHE

Hatangiye iperereza ku kibazo cy’umutekano cyabaye kuri kajugujugu ya Trump

0 5-08-2026 - saa 08:20, IGIHE

Ikigo cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika gishinzwe iby’indege (FAA) cyatangaje ko cyatangiye iperereza ku kibazo cy’umutekano cyabaye mu kirere cy’i Washington, aho kajugujugu ya gisirikare yari itwaye Perezida Donald Trump yaba itarakurikije intera isabwa n’indi ndege yari hafi yayo.

Ibi byabaye ku wa Kabiri tariki ya 4 Kanama 2026, ubwo kajugujugu ya Perezida Trump izwi nka Marine One yahagurukaga hafi ya White House, igana ku Kigo cya Gisirikare cya Joint Base Andrews, aho yari gukomereza urugendo rwe yerekeza i Los Angeles.

Amakuru Reuters yahawe n’abantu babiri bafite ubumenyi kuri iki kibazo avuga ko abashinzwe kuyobora indege batari bahagaritse ingendo z’indege z’ubucuruzi ku Kibuga cy’Indege cya Ronald Reagan Washington National Airport nk’uko amabwiriza abiteganya igihe kajugujugu ya Perezida igiye guhaguruka.

Aya mabwiriza yashyizweho nyuma y’impanuka ikomeye yabaye muri Mutarama 2025, ubwo indege y’ubucuruzi ya American Airlines yagonganaga na kajugujugu ya gisirikare hafi y’iki kibuga, impanuka yahitanye abantu 67.

Nk’uko Reuters yabitangaje, kajugujugu ya Perezida Trump yahagurutse ahitwa Ellipse hafi ya White House saa 14:33, mbere yo kwerekeza ku Kigo cya Gisirikare cya Joint Base Andrews. Nyuma y’umunota umwe, indege y’ubucuruzi yo mu bwoko bwa Envoy Air 3742, yari igiye i Pensacola muri Leta ya Florida, na yo yahagurutse ku Kibuga cy’Indege cya Ronald Reagan.

Abantu babiri baganiriye na Reuters bavuze ko bigaragara ko kajugujugu ya Marine One n’iyo ndege y’ubucuruzi bitahanye intera isabwa n’amabwiriza y’umutekano w’indege. Aya mabwiriza ateganya ko indege zigomba kuba zitandukanyijwe nibura na metero 900 mu butambike ndetse na metero 152 mu buhagarike.

FAA yavuze ko iri gukora iperereza kuri iki kibazo cy’umutekano, ariko itangaza ko nta kimenyetso cy’uko cyari ikibazo gikomeye cyo kuba indege zari hafi kugongana cyangwa ko zari ziri mu nzira imwe.

Yagize iti “FAA iri gukora iperereza ku kibazo cy’umutekano cyabaye kuri Marine One, ariko ntabwo bigaragara ko cyari ikibazo gikomeye cyo kuba indege zari hafi kugongana, kandi indege ntizagaragaje ko zerekezaga ahantu hamwe.”

Nubwo habaye icyo kibazo, kajugujugu ya Perezida Trump n’indege y’ubucuruzi byombi byageze aho byari bigiye nta kibazo.

Hatangiye iperereza ku kibazo cy’umutekano cyabaye kuri kajugujugu ya Trump
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza