Abantu 27 bamaze gupfa nyuma y’uko ubwato butwara abagenzi bwiyubitse ubwo bwari bugeze hafi y’inkombe za Guyana.
Byatangajwe ku wa 20 Nyakanga 2026 na Minisitiri w’Intebe wa Guyana, Mark Phillips.
Phillips yabwiye abanyamakuru ko abantu 69 bari mu bwato bwa MV Barima bamaze gutabarwa kuva igihe ubwo bwato bwakoraga impanuka ku wa 18 Nyakanga nijoro, avuga ko abandi bantu 83 bakomeje kuburirwa irengero.
Yagize ati “Icyo dushyize imbere na none ni ugushaka abantu. Turacyafite icyizere.” Ibi yabivuze nyuma yo kuzamura umubare w’abapfuye wari watangajwe mbere ko ari 10.
Ubwo bwato bumaze igihe kinini bukora ingendo bwari buvuye mu Murwa mukuru Georgetown bwerekeza mu gace ka Essequibo mu majyaruguru ya Guyana.
Phillips yavuze ko ubu yizeye ko abantu 179 ari bo bari bari muri ubwo bwato, nyuma y’uko habayeho urujijo ku mubare w’abantu bari baburimo ubwo impanuka yabaga.
Minisitiri w’Imirimo ya Leta, Juan Edghill, yari yatangaje mbere ko urutonde rw’abagenzi bari mu bwato rugaragaza abantu 133 rutari urw’ukuri.
Ku 20 Nyakanga 2026 abayobozi bongereye ubuso bw’ahashakirwa abantu buva kuri kilometero kare 400 bugera kuri kilometero kare 1.070, mu gihe abarobyi bo muri ako gace bifatanyije n’abari gutanga ubufasha.
Ingabo z’u Bufaransa na zo zohereje abahanga mu gutabara abantu bajya munsi y’inyanja 12, abaganga babiri ndetse n’umukanishi kugira ngo bafashe mu ibikorwa byo gushakisha no gutabara.
Phillips yari yabwiye abanyamakuru ku Cyumweru ko abakozi babiri b’ubwo bwato bumaze igihe kinini bukora ingendo, basanzwemo urumogi mu bipimo byakozwe nyuma y’impanuka, avuga ko iperereza ryatangiye.
Urubuga rw’amakuru y’ubwikorezi bwo mu nyanja, VesselFinder, rugaragaza ko ubu bwato bwubatswe mu 1939.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!