Fiji yatangaje ko virusi itera SIDA (HIV) yabaye icyorezo cyugarije igihugu kubera umubare w’abandura ukomeje kwiyongera kuko umuntu umwe muri 60 batuye igihugu yanduye.
Leta ya Fiji yatangaje ko igiye kongera ibikorwa byo gupima abantu, gutanga imiti no gukumira ikwirakwira rya HIV.
BBC yanditse ko umuntu umwe muri 60 bakuru ubu afite virusi ya HIV, ugereranyije n’umuntu umwe mu 167 bari baranduye mu myaka itanu ishize. Hari kandi ubwiyongere bw’impinja zicwa na virusi itera SIDA zivukana.
Minisitiri w’Ubuzima wa Fiji, Antonio Lalabalavu, yavuze ko mu mwaka wa 2025 honyine habonetse abantu bashya 2,016 basanganywe HIV, avuga ko uburyo busanzwe bwo guhangana n’iki kibazo butagihagije bityo hakenewe igisubizo cyihuse.
Abahanga mu by’ubuzima n’imiryango itegamiye kuri Leta bavuga ko ubwiyongere bwa HIV bushobora kuba buterwa n’ubwiyongere bw’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge, imibonano mpuzabitsina idakingiye ndetse no gusangira inshinge mu bitera ibiyobyabwenge.
Hari uburyo bwo gukoresha ibiyobyabwenge buzwi nka “Bluetooth” cyangwa “hotspot”, aho abakoresha inshinge bashobora guhererekanya amaraso binyuze mu gukoresha urushinge rumwe. Ubu buryo bwagaragajwe nk’imwe mu mpamvu zishobora gutuma HIV ikwirakwira vuba.
Leta ya Fiji yatangaje ko igiye gutangiza gahunda yo gutanga inshinge nshya no gufasha abantu kubona ibikoresho byizewe mu rwego rwo kugabanya ibyago byo kwandura HIV. Igihugu ngo gifite ububiko buhagije bw’inshinge, ndetse hari n’amategeko ari gutegurwa kugira ngo iyi gahunda ishyirwe mu bikorwa.
Minisitiri w’Ubuzima yasabye abaturage kujya kwipimisha, anavuga ko nta muntu ukwiye guterwa ipfunwe cyangwa guhezwa kubera kuba afite HIV.
Yagize ati “Nta muntu ukwiye guterwa isoni, guterwa ubwoba cyangwa guhezwa kubera ko afite HIV. Akato gatuma abantu batagera ku serivisi z’ubuzima zabafasha.”
Imibare ya UNAIDS igaragaza ko mu bantu bagera ku 9,100 bari baranduye HIV muri Fiji mu 2025, abagera kuri 39% gusa ari bo bari bazi ko bayanduye, naho 22% bakaba bafata imiti igabanya ubukana. Ibi biri munsi y’impuzandengo y’Isi, aho hafi 78% by’abanduye HIV bafata imiti igabanya ubwandu.
Jason Mitchell uyobora itsinda rishinzwe kurwanya HIV muri Fiji yavuze ko bishobora gufata imyaka irenga itanu kugira ngo igihugu kigere ku rwego rwo kugabanya iki cyorezo.
Ati “Iyi ni gahunda y’igihe kirekire. Ntabwo ari nk’icyorezo cya Covid-19 cyarangira mu myaka ibiri. HIV iratandukanye.”
Fiji ituwe n’abantu ibihumbi 938.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!