IGIHE

FBI yaburijemo umugambi w’Umunyamerikakazi wo guturitsa Ingoro y’Inteko ya New York

0 20-08-2026 - saa 23:20, IGIHE

Urwego rw’Ubugenzacyaha muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika (FBI), rwataye muri yombi umugore wo muri Leta ya New York ukekwaho gutegura igitero cyo gusenya inyubako y’Inteko Ishinga Amategeko ya Leta ya New York i Albany, agamije kwica abanyamategeko bari muri iyo nyubako.

Abashinjacyaha bavuga ko Jessica Bowie, ufite imyaka 35, yigeze gutangaza ko ashyigikiye umutwe w’iterabwoba wa Islamic State. Yarezwe icyaha cyo gutanga ubufasha cyangwa ibikoresho ku mutwe w’iterabwoba.

FBI yavuze ko Bowie yari amaze igihe agenza iyo nyubako, aho yari yarayisuye inshuro nyinshi agamije kumenya uko azayiteramo igitero.

Abashinjacyaha bavuga ko igihe yafatwaga yari afite igisasu kitari icya nyacyo n’imbunda itakoraga, yahawe n’abakozi b’ubutasi bari bihishe bigira nk’abagize IS.

Nk’uko bigaragara mu nyandiko y’ikirego, Bowie yabwiye abo bakozi ko yashakaga “gusenya igice kinini cy’iyo nyubako no kwica abasenateri.”

Bowie ukomoka i Albany, mu majyaruguru ya Leta ya New York, yari yaraganirije abantu bakoranaga na FBI mu ibanga mugambi we, ndetse yamaze igihe ahura n’abakozi biyitaga abayoboke ba IS.

Bivugwa ko yahisemo inyubako y’Inteko ya Leta ya New York kuko yatekerezaga ko kuyigeraho byari koroha kurusha kugaba igitero ku Biro bya Perezida wa Amerika (White House).

Bowie ngo yabwiye abo bakozi ko yashakaga ko igikorwa cye “kigira ingaruka ku mikorere ya Leta ya Amerika.”

Bagaragaje ko yagiye kureba iyo nyubako nibura inshuro eshanu mu bikorwa byo kuyigenzura mbere yo kugaba igitero.

FBI ivuga kandi ko abakozi bayo bari bamuhaye Amadolari 200 kugira ngo agure ibikoresho byakoreshwa mu kubaka igisasu, arabikora.

Bowie yatawe muri yombi ku wa Gatatu, aho yanasanganywe ibyuma ndetse n’inyandiko y’indahiro yo gushyigikira IS.

Inyandiko y’ikirego ya FBI ivuga ko Bowie yari umwe mu bakoresha cyane imbuga nkoranyambaga, aho yakundaga gushyiraho ubutumwa burimo amagambo arwanya Amerika. FBI ivuga ko yari yarabujijwe gukoresha zimwe muri izo mbuga kubera kurenga ku mategeko yazo.

Iyo nyandiko kandi ivuga ko yigeze gushimagiza ibitero byo ku wa 11 Nzeri 2001 byagabwe n’umutwe wa Al-Qaeda muri Amerika.

Yabwiye abakozi ba FBI ko yahinduye idini akajya mu rya Islam mu imyaka itanu ishize.

Ubwo Jessica Bowie yaguraga ibikoresho byifashisha mu gukora ibiturika
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza