Abantu babarirwa mu bihumbi bigaragambije hirya no hino muri Espagne, basaba ko abakodesha inzu barushaho kurengerwa, nyuma y’uko ku wa Gatanu guverinoma inaniriwe kwemeza mu Nteko Ishinga Amategeko ingamba zihutirwa zo gukemura ikibazo cy’amacumbi ahenze.
Ku wa Gatandatu, hari hateganyijwe imyigaragambyo igera kuri 50 mu mijyi irimo Madrid, Valencia na Barcelona. Umuvugizi w’ishyirahamwe ry’abakodesha inzu rya Valencia yavuze ko mu mihanda hari uburakari bwinshi. Muri uwo mujyi, bamwe mu bigaragambyaga bahangana na polisi.
Ingamba za guverinoma iyobowe na Pedro Sánchez zakurikiye uburakari bwatewe no kwirukanwa mu nzu kwa Mari Carmen Abascal, w’imyaka 87, muri Nzeri, kubera ko atashoboraga kwishyura ubukode bwari bwazamutse cyane.
Abigaragambya basaba ko ubukode bugabanywa, guhagarika kwirukana abakodesha no kubuza ibigega by’ishoramari kugura inzu. Nyuma y’uburakari bw’abaturage, ikigo Urbagestión gifite inzu Abascal yabagamo cyagiye mu biganiro kugira ngo ayisubiremo ubukode bwagabanyijwe, ariko imyigaragambyo irakomeza.
Muri Valencia, imyigaragambyo yabereye hafi y’ikigo cy’ubugeni Palau de les Arts Reina Sofía, cyakiraga inama ku mitungo itimukanwa. Ibitangazamakuru byavuze ko abigaragambya bateye ibintu abapolisi, na bo bakoresha amasasu ya kawucu. RTVE yatangaje ko abapolisi icyenda bakomeretse, abantu batanu bagafatwa.
I Madrid habereye imwe mu myigaragambyo ikomeye. Ishyirahamwe ry’abakodesha inzu ryavuze ko yitabiriwe n’abantu 500.000, mu gihe abategetsi bavuze ko ari 70.000. Abigaragambya bari bamaze iminsi bakambitse ku kibuga cya Puerta del Sol.
Marcos Sainz, umukozi w’isomero w’imyaka 26, yavuze ko yabanaga n’inshuti mu nzu y’ibyumba bibiri bishyuraga Amayero 900 buri kwezi. Yavuze ko ubu inzu y’icyumba kimwe akenshi ikodeshwa Amayero 1.000, kandi azakomeza kwigaragambya kugeza ubukode bugenzuwe.
Ishyirahamwe ry’abapangayi rya Madrid ryavuze ko nubwo ingamba za guverinoma zitari zihagije, kuzanga birushaho gukaza ikibazo cy’amacumbi. Ryasabye imyigaragambyo rusange yo guhagarika imirimo.
Ingamba za Leta zirimo amateka abiri, irya mbere ryateganyaga guhagarika kwirukana abakodesha inzu batishoboye kugeza mu 2030, kongeraho imyaka ibiri ku masezerano y’ubukode yagombaga kurangira mbere ya 2028, kongera imisoro ku macumbi y’abakerarugendo no kugabanya inzu zigurwa n’ibigega by’ishoramari.
Irya kabiri ryateganyaga kongera amasezerano y’ubukode mu buryo bwikora. Abadepite banze irya mbere ku majwi 178 kuri 172, bananga irya kabiri ku majwi 184 kuri 166 bitabiriye inteko.
Banki ya Espagne ivuga ko habura inzu 700.000. INE yatangaje ko ibiciro by’inzu byazamutseho 12,2% mu 2025.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!