IGIHE

Dubai yashyizeho inyoroshyo y’amadolari 800 mu kureshya ba mukerarugendo

0 28-07-2026 - saa 13:44, IGIHE

Dubai yashyizeho gahunda nshya itanga ibihembo bifite agaciro kagera ku madolari 816, igamije kongera umubare wa ba mukerarugendo wagabanutse nyuma y’ibitero bya misile na drones Iran yagabye muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu.

Iyo gahunda yiswe “A Dubai Invite”, igenewe abaturage ba Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu n’abanyamahanga bahatuye bafite indangamuntu izwi nka Emirates ID. Bemerewe gutumira inshuti cyangwa bene wabo baba hanze y’icyo gihugu kugira ngo basure Dubai.

Umuntu ufite nibura imyaka 18 ashobora gutanga amazina y’abantu batarenze batatu. Iyo abo yatumiye bageze i Dubai, uwabatumiye ahabwa ibihembo bifite agaciro kagera ku ma dirham 3.000, angana n’amadolari ya Amerika agera kuri 816.

Ibyo bihembo ntabwo ari amafaranga ahabwa mukerarugendo mu ntoki, ahubwo birimo amahirwe yo kurara muri hoteli no kugabanyirizwa ibiciro muri restaurant n’ahandi hatanga serivisi z’ubukerarugendo.

Abatumiwe bagomba kuba badatuye muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, bafite visa y’ubukerarugendo yemewe kandi bakagera i Dubai banyuze mu nzira y’ikirere, iy’amazi cyangwa iy’ubutaka. Ingendo zabo zigomba gutangira bitarenze ku wa 31 Ukwakira 2026.

Dubai yafashe iki cyemezo nyuma y’uko umubare w’abayisura ugabanutse cyane kubera impungenge z’umutekano zakurikiye ibitero byagabwe muri Werurwe. Umubare w’ibyumba bya hoteli bikodeshwa wavuye kuri 80%, ukaba ushobora kugera ku 10%.

Ibi bibaye nyuma y’uko Dubai yari yakiriye ba mukerarugendo mpuzamahanga miliyoni 19,59 mu 2025, umubare wari waraciye agahigo.

Mu bindi byakozwe mu kongera gukurura ba mukerarugendo harimo guhagarika umusoro wa buri joro ku mahoteli akomeye no gukuraho umusoro wa 7% wakwaga kuri fagitire ya hoteli na restaurant.

Dubai iri gushaka uburyo bwose bwayifasha kuresha ba mukerarugendo
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza