Ubuyobozi bw’Umujyi wa Beijing mu Bushinwa bwatangaje ko guhera ku wa 15 Ugushyingo 2026, abantu batazongera kwemererwa gutunga cyangwa kubika drone muri uwo mujyi. Buvuga ko iki cyemezo kigamije kurinda umutekano.
Kugurutsa drone muri Beijing byari bisanzwe bibujijwe, keretse umuntu abiherewe uruhushya rwihariye. Kuva muri Gicurasi uyu mwaka, no kuzigurisha muri uwo mujyi byarahagaritswe.
Abari bazifite bari bemerewe kuzigumana bamaze kuzandikisha mu nzego zibishinzwe, ariko amabwiriza mashya abasaba kuzivana muri Beijing mbere y’uko atangira gukurikizwa. Abatazabyubahiriza bashobora kuzamburwa no gucibwa amande.
Beijing ituwe n’abasaga miliyoni 22. Ni ho hari inzego nkuru z’ubutegetsi n’icyicaro cy’Ishyaka ry’Aba-Communist riyobora u Bushinwa, ibiyigira umujyi ucungirwa umutekano mu buryo bukomeye.
Umushakashatsi Drew Thompson wo muri Kaminuza ya Nanyang Technological muri Singapore yavuze ko iki cyemezo kigaragaza uburyo ubuyobozi bw’u Bushinwa buha agaciro umutekano wa Beijing. Yasobanuye ko drone zishobora no gukoreshwa mu bikorwa by’ubutasi.
Nubwo bimeze bityo, RFI yatangaje ko hashobora gutangwa impushya zihariye zo gukoresha drone mu bikorwa birimo ubutabazi, kubahiriza amategeko, ubushakashatsi n’ubuhinzi.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!