IGIHE

Colombia yikuye mu rubanza Afurika y’Epfo yarezemo Israel muri ICJ

0 22-09-2026 - saa 20:12, IGIHE

Colombia yamenyesheje Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha (ICJ) ko yikuye mu bihugu byari byasabye kugira uruhare mu rubanza Afurika y’Epfo yarezemo Israel kurenga ku masezerano mpuzamahanga yo gukumira no guhana icyaha cya Jenoside, ku bikorwa byayo muri Gaza.

Itangazo ICJ yashyize hanze ku wa 22 Nzeri 2026, rivuga ko ku wa 18 Nzeri 2026, Colombia yamenyesheje uru rukiko ko yafashe icyemezo cyo gukuraho ubusabe bwo kugira uruhare muri uru rubanza yari yaratanze ku wa 5 Mata 2024, ishingiye ku ngingo ya 63 y’Amategeko agenga ICJ. Itangazo ntirigaragaza impamvu Colombia yafashe iki cyemezo.

Kuva Perezida Abelardo de la Espriella yajya ku butegetsi muri Colombia hari imyanzuro myinshi yafashwe n’uwamubanjirije yahinduye harimo n’uyu wo gushyigikira Afurika y’Epfo muri uru rubanza.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Israel, Gideon Sa’ar yavuze ko iki cyemezo cyafashwe nyuma y’ibiganiro by’impande zombi muri Nyakanga byabereye i New York.

Uru rubanza rwatangijwe na Afurika y’Epfo ku wa 29 Ukuboza 2023, ubwo yagezaga ikirego kuri ICJ ishinja Israel kurenga ku nshingano ziyireba hashingiwe ku Masezerano Mpuzamahanga yo gukumira no guhana icyaha cya Jenoside, ku bijyanye n’Abanya-Palestine bo mu Ntara ya Gaza.

Afurika y’Epfo yari yanahise isaba urukiko gufata ingamba mu buryo bw’agateganyo, ku wa 26 Mutarama 2024, ICJ itangaza umwanzuro ku busabe bwayo.

Ingingo ya 63, ari na yo Colombia yari yarashingiyeho, yemerera igihugu kugira uruhare mu rubanza igihe rureba isobanurwa ry’amasezerano mpuzamahanga icyo gihugu na cyo cyashyizeho umukono.

Ibihugu birimo Libya, Mexique, Palestine, Espagne, Turikiya, Chili, Maldives, Bolivia, Ireland, Cuba, Belize, Brésil, Ibirwa bya Comores, u Bubiligi, Paraguay, u Buholandi, Iceland, Namibia, Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Hongrie na Fiji na byo byatanze ubusabe bwo kugira uruhare muri uru rubanza hashingiwe ku ngingo ya 62 cyangwa iya 63.

ICJ ni rwo rukiko rukuru rw’Umuryango w’Abibumbye rushinzwe gukemura amakimbirane ashingiye ku mategeko hagati y’ibihugu no gutanga ibitekerezo bishingiye ku mategeko ku bibazo rushyikirizwa n’inzego za Loni zibifitiye ububasha.

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza