Ibitangazamakuru CNN, Politico na MS NOW byongeye kwemererwa gutara amakuru muri White House nyuma y’uko umucamanza wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ategetse ko icyemezo cyo kubibuza kugera mu biro by’umukuru w’igihugu kinyuranye n’amategeko.
Ibi bitangazamakuru byari byabujijwe kugera muri White House n’ubutegetsi bwa Perezida Donald Trump, ariko nyuma y’icyemezo cy’urukiko byongeye guhabwa uburenganzira bwo kwinjira no gukurikirana ibikorwa bya Perezida.
CNN, Politico na MS NOW byari byasabye urukiko kubafasha gusubira muri White House, bishinja ubuyobozi bwa Perezida Trump kutubahiriza icyemezo cy’urukiko no kubangamira abanyamakuru mu kazi kabo.
Ku ikubitiro, Perezida Trump yavuze ko yabujije ibyo bitangazamakuru kubera ko yabishinjaga gutangaza amakuru atari yo. Nyuma White House yavuze ko iki cyemezo cyari gifite aho gihuriye n’impamvu z’umutekano w’igihugu.
Ariko umucamanza Timothy Kelly yavuze ko afite impungenge ku bisobanuro byatanzwe ku bijyanye n’umutekano w’igihugu, avuga ko nta bimenyetso bihagije byagaragajwe bishyigikira iyo mpamvu.
Umucamanza yategetse ko iryo tegeko ribuza ibyo bitangazamakuru kugera muri White House rihagarikwa by’agateganyo, avuga ko rishobora kuba ryarabangamiye uburenganzira bwabo bwo gukurikiza inzira zemewe n’amategeko.
Nyuma y’icyo cyemezo, ibyo bitangazamakuru byatangaje ko byongeye kwemererwa kwinjira muri White House. Icyakora, ibindi bitangazamakuru birimo Fox News, NBC, CBS na ABC byari byagaragaje ko bishyigikiye ubwisanzure bw’ibitangazamakuru, byavuze ko bigomba kubanza kwemeza igihe bizasubirira gukurikirana ibikorwa bya White House.
Mu rukiko, ubuyobozi bwa Trump bwari bwavuze ko ibitangazamakuru byanditse inkuru zishobora guhungabanya umutekano w’igihugu, ariko umucamanza yavuze ko inyandiko zatanzwe zitagaragazaga ibimenyetso bihagije bishyigikira ibyo birego.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!