IGIHE

Canada: OpenAI igiye kuryozwa iraswa ryabereye i Tumbler Ridge

0 3-09-2026 - saa 16:19, Mugisha Christian

Ikigo cy’abanyamategeko kigiye gutanga ibirego 30 bishya ku kigo cya OpenAI, byiyongera ku bindi birego birindwi byatanzwe muri Mata bifitanye isano n’iraswa ry’abantu benshi ryabereye i Tumbler Ridge, muri Canada.

Ku itariki ya 10 Gashyantare, umukobwa yishe nyina n’umuvandimwe we bahuje umubyeyi umwe, nyuma yica abandi bantu batandatu anakomeretsa abandi benshi ku ishuri ryisumbuye mbere y’uko na we yiyahura.

Ibi birego bishya bishinja OpenAI gufasha no korohereza urwo rugomo. Mbere y’uko iri raswa riba, uyu mukobwa yakoresheje ikoranabuhanga rya ChatGPT mu kuganira ku byerekeye urugomo rwifashishijwe intwaro ndetse no gupanga icyo gikorwa.

Nubwo ibi byateye impungenge abakozi ba OpenAI bikagera n’aho basaba abayobozi babo kumenyesha polisi ya Canada, iki kigo cyahisemo gufunga gusa konti y’uwo mukobwa yari yakoresheje icyo gihe, bituma afungura indi nshya bimworoheye.

Ibi birego bivuga ko abayobozi ba OpenAI, by’umwihariko Umuyobozi Mukuru Sam Altman n’undi muyobozi Chris Lehane, birengagije inama z’inzobere zishinzwe umutekano kugira ngo barengere isura y’ikigo.

OpenAI ihakana ibi byose yivuye inyuma, ivuga ko Lehane atagize uruhare muri uwo mwanzuro. Iki kigo kivuga ko kitiyambaje polisi kuko ibiganiro by’uwo mukobwa bitari ku rugero ruteganywa n’ikigo nk’ikibazo cyihutirwa gishobora kubyara ubugizi bwa nabi.

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza