Guverineri wa Ontario muri Canada, Doug Ford, yashyizeho icyapa kinini ku nkengero z’Ikiyaga cya Ontario mu rwego rwo gusubiza Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, watangaje ko ashaka guhindura izina ry’iki kiyaga rikaba “Lake America”.
Iki cyapa cyanditseho amagambo agira ati “Ikiyaga cya Ontario. Ubu n’iteka ryose”. Cyashyizweho nk’ubutumwa bwo kugaragaza ko Canada idashyigikiye igitekerezo cyo guhindura izina ry’iki kiyaga gisangiwe n’ibihugu byombi.
Doug Ford yavuze ko iri zina ry’iki kiyaga rizakomeza kuba Lake Ontario, nubwo Perezida Trump yaba atakiri ku butegetsi.
Yagize ati “Kuva kera mbere ya Perezida Trump, iki kiyaga cyitwaga Lake Ontario. N’igihe Perezida Trump azaba atakiriho, kizakomeza kwitwa Lake Ontario.”
Aya makimbirane ashingiye ku cyemezo cya Trump cyo gusinya iteka rihindura izina ry’iki kiyaga rikaba Lake America.
Ford yavuze ko Trump yahisemo guhindura izina ry’iki kiyaga kubera ko atishimiye ko Ontario na Canada “bihagazeho”. Yongeyeho ko bashyizeho icyo cyapa kugira ngo bibutse Trump cyangwa undi muntu wese ko izina ryacyo ari Lake Ontario ubu n’iteka ryose.
Aya makimbirane aje mu gihe umubano w’ubucuruzi hagati ya Canada na Leta Zunze Ubumwe za Amerika wajemo agatotsi nyuma y’uko ibiganiro by’ubucuruzi bihagaze, Amerika igashyiraho imisoro ingana na 50% ku bicuruzwa bya Canada.
Ikiyaga cya Ontario ni kimwe mu biyaga binini byo muri Amerika y’Amajyaruguru kandi gihana imbibi n’intara ya Ontario muri Canada ndetse na Leta ya New York muri Amerika. Perezida Trump ashobora guhindura uburyo Leta Zunze Ubumwe za Amerika ikoresha amazina y’ahantu, ariko ibindi bihugu ntibitegetswe gukurikiza iryo hinduka.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!