IGIHE

Bamenye ko bava inda imwe nyuma y’imyaka 30 bamaze babana nk’inshuti

0 13-09-2026 - saa 07:27, IGIHE

Inkuru y’abagore babiri babanaga nk’inshuti zisanzwe nyuma ibyavuye mu bipimo by’uturemangingo ndangasano (ADN) bikagaragaza ko bavukana, ikomeje kuvugisha benshi.

Meena Geltink na Minal Tijssen bari mu kigero cy’imyaka 40 bose barezwe n’imiryango yita ku mfubyi yo mu Mujyi wa Mumbai nyuma bafatwa n’imiryango itandukanye yo mu Buholandi.

Ubwo bahurizwaga hamwe n’umuryango wita ku mfubyi kugira ngo bamenyane ndetse barusheho kunga ubumwe, bakiri bato, bagenzi babo bakomeje kubabwira ko basa, na bo birebye koko bakabona ni ko biri.

Meena w’imyaka 43 agakomeza ati “Icyo gihe abana bose bafashwe bashyizwe hamwe kugira ngo bakomeze umubano wabo ndetse bafatire amafunguro hamwe. Ubwo twajyaga gufata amafunguro ya nimugoroba nahoraga mureba nkabona afite izuru nk’iryanjye.”

Bukeye bwaho, abo bakobwa bari bakiri bato bahanye nimero za telefoni n’aderesi, basezerana gukomeza kuvugana, koko biba uko bakajya baganira baba inshuti, bandikirana amabaruwa umwe yita undi umuvandimwe we ariko bimwe bya gicuti batazi ko bahuje amaraso.

Mu myaka 15 ishize ntibongeye kuvugana. Minal yari yarimukiye mu Bufaransa, mu gihe Meena yari amaze kubyara imfura ye, ahugira mu nshingano zo kurera.

Mu 2017, Meena yitabiriye undi muhuro w’abantu bavukiye mu Buhinde bakarerwa n’indi miryango, amenya ko hari gukorwa ibizamini bya ADN, maze afata umwanzuro wo kwipimisha.

Ntiyigeze abona undi muntu bahuje, maze mu ntangiriro z’uyu mwaka asiba iyo porogaramu ya ADN kuko ububiko bwa telefoni ye bwari bwuzuye. Icyakora ibisubizo byakomeje kubikwa kugira ngo nihazaboneka uwo bahuje bazabahuze.

Ku wa 20 Gicurasi 2026 Meena yakiriye ubutumwa bwa Minal kuri Facebook.

Bwagiraga buti “Uracyanyibuka?”

Hari nyuma y’uko Minal yari yakoze isuzuma rya ADN muri Mata, ubwo yasuraga ababyeyi be mu Buholandi, anashyiraho ifoto y’ibisubizo yari yafashe, Meena abibonye na we yibuka ko yafashe ibimenyetso ariko porogaramu y’ikoranabuhanga yarayikuyemo, ayisubizaho igitaraganya.

Meena ati “Nasubijeho ya ‘application’. Nari mfite ubwoba ku buryo nanditse ijambo ry’ibanga nabi inshuro 10 mbere y’uko mbasha kuyinjiramo.”

Nyuma agiye kureba asanga we na mugenzi we ari abavandimwe 100%.

Meena ati “Nari nabonye ko mfite ‘umuvandimwe wanjye dusangiye ababyeyi bombi’, bivuze ko dufite data na mama bamwe. Nararize.”

Muri Kanama, abahahoze ari nshuti kuva kera bahuye ku nshuro ya mbere kuva bamenya ko bava inda imwe.

Meena ubu ufite abana batatu, agira ati “Byari bitangaje. Byari bimeze nko gutaha mu rugo. Mu myaka myinshi, Minal nanjye twumvaga hari icyuho kinini mu mitima yacu. Ubu ibintu byose bisa n’ibimeze uko byagombaga kuba.”

Minal, ufite imyaka 44 utuye mu Bufaransa hamwe n’umukunzi we n’abahungu babo babiri, yabwiye Reuters ko ubwo ibisubizo bya ADN ye byasohokaga muri Mata, atahise amenya ko uwo bahuje ari wa mukobwa wamuhobeye cyane igihe bahuraga bwa mbere mu myaka 30.

Meena na Minal bakuwe mu bigo by’imfubyi bitandukanye, barerwa n’imiryango ibiri yo mu Buholandi.

Meena Geltink na Minal Tijssen bamenye ko bavukana nyuma y'imyaka 30 babana nk'inshuti
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza