IGIHE

Apple iri kugerageza ‘chips’ za CXMT muri iPhone na MacBook

0 10-08-2026 - saa 16:34, Mugisha Christian

Apple iri kugerageza utwuma tw’ububiko bw’amakuru ‘memory chips’ twa sosiyete y’Abashinwa ya CXMT kugira ngo idukoreshe mu bicuruzwa byayo nka iPhone na MacBook. Intego ni ukugabanya ikibazo cy’ubuke bw’ibikoresho by’ikoranabuhanga cyatewe n’ubwiyongere bukabije bw’abashaka ibikoresho nk’ibi byinshi kubera ikoranabuhanga ry’ubwenge buhangano.

Apple yagiranye ibiganiro by’ibanze na CXMT, ari na yo sosiyete nini kurusha izindi mu Bushinwa mu gukora utwo twuma hashingiwe ku gaciro kayo ku isoko; hagamijwe kureba niba utwo twuma twakoreshwa cyane cyane mu bikoresho bizagurishwa mu Bushinwa gusa.

Ibindi bigo bikora za mudasobwa nka HP na Acer byamaze gutangira gukoresha utwo twuma twa CXMT mu bikoresho byabyo bigurishwa hanze ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika kugira ngo bikemure ikibazo cy’ubuke bw’ibikoresho na byo bifite.

Mu minsi ishize ikinyamakuru Reuters cyari cyatangaje by’umwihariko ko CXMT itekereza kubaka uruganda rwa kabiri rukora utwuma tw’ububiko bw’amakuru i Beijing mu rwego rwo kongera ubushobozi bwayo bwo gutunganya ibyo bikoresho.

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza