IGIHE

Amerika yugarijwe n’ibura ry’amaraso ahabwa indembe

0 30-07-2026 - saa 10:14, IGIHE

Umuryango utabara imbabare, Croix Rouge, watangaje ko muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, hari ibura rikomeye ry’amaraso ahabwa indembe, ikibazo kibaye ku nshuro ya kabiri mu mateka y’iki gihugu mu myaka 150.

Uyu muryango wavuze ko ububiko bw’amaraso bwageze ku rwego rwo hasi cyane, ibintu byatewe n’impamvu zitandukanye zirimo ubushyuhe bukabije n’inkongi z’imiriro byibasiye ibice bitandukanye bya Amerika.

Dr Courtney Lawrence ukorera Croix Rouge muri Amerika, yavuze ko amaraso aboneka yagabanutseho hafi 25% mu kwezi gushize gusa, mu gihe impeshyi ari igihe ibitaro bikenera amaraso menshi kubera impanuka nyinshi z’imodoka n’abakomerekera mu bikorwa bitandukanye byo hanze.

Croix Rouge ni wo muryango munini utanga amaraso muri Amerika, utanga hafi 40% by’amaraso akoreshwa mu gihugu. Uyu muryango watangaje ko muri iki gihe uri gutanga amaraso arenga udushashi 3.500 ku munsi kurusha uko bisanzwe bigenda muri iki gihe cy’umwaka, bigatuma ububiko bwawo bugabanuka ku buryo bukomeye.

Dr Lawrence yavuze ko ikibazo gikomeye ari uko amaraso adashobora kubikwa igihe kirekire, kuko agira igihe ntarengwa cyo gukoreshwa. Yavuze ko amaraso yatanzwe agomba gukoreshwa mu minsi 42 mbere y’uko yangirika.

Muri iki gihe, ibitaro byo muri Amerika bikomeje gukenera amaraso y’ubwoko bwose, ariko cyane cyane amaraso yo mu bwoko bwa O positive.

Croix Rouge yavuze ko hari ibitaro byatangiye kugira impungenge ko iri bura ry’amaraso rishobora kugira ingaruka ku bikorwa bisanzwe, ndetse bimwe bikaba byatekereje ku kuba byasubiza abarwayi bakeneye ubuvuzi bwihariye ku bindi bigo mu gihe amaraso yaba adahagije.

Uyu muryango wasobanuye ko ubushyuhe bukabije bwatumye abantu bamwe bagira impungenge zo kujya gutanga amaraso, ndetse n’ibigo byateganyaga ibikorwa byo kuyakusanya bikagira ikibazo cyo kubona ahantu hakwiye kandi hatekanye.

Byongeye kandi, inkongi z’imiriro zikomeje kwiyongera muri Amerika na zo zagize uruhare mu kugabanya ibikorwa byo gushishikariza abantu gutanga amaraso.

Ni ku nshuro ya kabiri Croix Rouge muri Amerika itangaje ikibazo gikomeye nk’iki cy’ibura ry’amaraso. Ubwa mbere byabaye muri Mutarama 2022, mu gihe cya COVID-19 ndetse n’ubukonje bukabije bwari bwibasiye Amerika.

Iki kibazo cyo kugabanuka kw’amaraso ntikigaragara muri Amerika gusa, kuko no muri Canada amaraso aboneka yagabanutseho hafi 20% kuva mu ntangiriro za Kamena, bituma ikigo gishinzwe amaraso muri icyo gihugu gitangira gukoresha ububiko cyari gifite kugira ngo gikomeze guhaza ibitaro.

Amerika yugarijwe n’ibura ry’amaraso ahabwa indembe
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza