IGIHE

Amerika yirukanye umugore w’Umunya-Iran, imujyana muri Centrafrique

0 13-06-2026 - saa 12:20, Tuyishimire Umutesi Celine

Umugore w’Umunya-Iran waharaniraga uburenganzira bw’Abanya-Iran, yirukanywe muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ajyanywa muri Repubulika ya Centrafrique, igihugu avuga ko ntaho ahuriye nacyo.

Iki cyemezo cya Amerika cyatangajwe n’umwunganizi mu mategeko w’uyu mugore, Emily Trostle, wagaragaje ko yamaze kugezwa muri Centrafrique.

Ati “Nta hantu na hamwe ahuriye n’aha hantu. Mu nyandiko zose natanze nagaragaje inshuro nyinshi uburyo ibi bintu ari kumushyira mu byago. Aba bantu bari kwirukanwa muri Amerika bakajyanywa mu bindi bihugu batisobanuye, badafite uwo bahazi cyangwa uwo kubafasha. Dufite ubwoba ko bazahatirizwa gusubira mu bihugu bahunze.”

Umuryango urengera Abanya-Iran baba muri Amerika, Iranian American Legal Defense Fund, wari wagaragaje ko abagore batatu barimo n’uyu bari mu byago byo kwirukanwa.

Leta Zunze Ubumwe za Amerika ntizahise zigira icyo zibivigaho, icyakora iki gihugu kimaze igihe kigirana amasezerano n’ibindi bihugu birimo Ghana na Repubulika ya Centrafrique yo kubyoherezamo abaturage birukanywe ariko batasubira iwabo kubera ibibazo by’umutekano muke.

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza