IGIHE

Amerika yakumiriye Umuyobozi wo muri Iran mu nama mpuzamahanga

0 14-09-2026 - saa 17:14, Jean de Dieu Tuyizere

Umuyobozi w’Ikigo cya Iran gishinzwe ingufu za ‘atomique’ (AEOI), Mohammad Eslami, yakumiriwe mu nama mpuzamahanga yiga ku ngufu za nucléaire yabereye i Vienna muri Autriche, bigizwemo uruhare na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Kuri uyu wa 14 Nzeri, Televiziyo ya Leta ya Iran yatangaje ko Eslami n’intumwa yari ayoboye bari bafashe indege ijya i Vienna ku wa 12 Nzeri 2026, ariko bakabuzwa gukomeza urugendo bitewe n’igitutu cya Amerika.

Yagize iti “Mohammad Eslami n’intumwa yari ayoboye bari bafashe indege yari iteganyirijwe kujya i Vienna, ariko bahagarikiwe mu nzira kubera kubera kwitambika kwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika.”

Eslami yari ategerejwe ku cyicaro cy’Ikigo cy’Umuryango w’Abibumbye gishinzwe ingufu za nucléaire (IAEA) i Vienna, kugira ngo yitabire iyi nama yiga ku mutekano w’izi ngufu n’ubugenzuzi bwazo.

Leta ya Iran yamaganye icyemezo kimubuza kugera i Vienna, ivuga ko ari igikorwa cya politiki kigamije kuyibuza kugira uruhare mu biganiro mpuzamahanga bijyanye n’ingufu za nucléaire.

Ambasaderi wa Iran muri IAEA, Reza Najafi, yavuze ko kubuzwa kwitabira inama ari “ukubuza igihugu uburenganzira” kandi igihugu cye ari umwe mu banyamuryango b’iki kigo.

Autriche yari yasabye ko Eslami ahabwa uburenganzira bwihariye bwo kwitabira iyi nama, ariko icyifuzo nticyemerwa nyuma y’aho Amerika yitambitse nka kimwe mu bihugu byafatiye Iran ibihano.

Ibi bibaye mu gihe umwuka ukomeje kuba mubi hagati ya Iran n’ibihugu byo mu Burengerazuba ku bitewe na gahunda ya Tehran yo gutunganya ingufu za nucléaire, aho biyishinja gushaka gukora intwaro kirimbuzi.

Mu minsi ishize, IAEA yagaragaje impungenge ku bijyanye no kutabona amakuru ahagije ku bikorwa bimwe bya Iran, mu gihe Tehran ikomeza kuvuga ko gahunda yayo igamije amahoro gusa.

Mohammad Eslami yahagaritse urugendo rwerekeza i Vienna nyuma yo kumenya ko atemererwa kwitabira inama
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza