IGIHE

Amerika yakumiriye robot z’Abashinwa

0 29-07-2026 - saa 14:43, IGIHE

Ubutegetsi bwa Perezida Donald Trump bwatangaje ko Leta Zunze Ubumwe za Amerika zabujije kwinjiza mu gihugu ubwoko bushya bwa robot zikorerwa hanze, kubera impungenge ko zishobora guteza ibyago ku mutekano w’igihugu.

Icyemezo kireba robot zimeze nk’abantu, zizwi nka humanoid robots, ndetse n’izigenda ku maguru ane. Nubwo kitareba u Bushinwa gusa, ni bwo buzagirwaho ingaruka cyane, kuko ari cyo gihugu gikora robot zimeze nk’abantu nyinshi kurusha ibindi ku Isi.

Ikigo cya Amerika gishinzwe kugenzura itumanaho, FCC, cyashyize izi robot ku rutonde rw’ibikoresho bifatwa nk’ibishobora kubangamira umutekano w’igihugu. Cyabujije kandi ubwoko bushya bw’ibikoresho byifashishwa mu gutunganya amashanyarazi bizwi nka power inverters.

Amerika ifite impungenge ko robot zikorerwa hanze zishobora gukoreshwa mu kuneka abaturage, kwiba amakuru cyangwa kugenzurwa n’abantu bari mu mahanga.

Ambasade y’u Bushinwa i Washington yamaganye uwo mwanzuro, ivuga ko Amerika ikomeje guhindura ibibazo by’ubucuruzi n’ikoranabuhanga ibya politiki, igashyiraho ibihano ishingiye ku mpamvu zidafite ishingiro.

U Bushinwa bwatangaje ko buzafata ingamba zose zikenewe mu kurengera inyungu zabwo, busaba Amerika guhagarika gusebya ibigo by’Abashinwa.

Iki cyemezo kije mu gihe Amerika n’u Bushinwa bikomeje guhangana mu ikoranabuhanga, by’umwihariko mu bwenge buhangano, imashini zigezweho n’ibindi.

Robot z’Abashinwa zakumiriwe muri Amerika
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza