Leta Zunze Ubumwe za Amerika zatangaje ko zizahagarika kwinjiza mu gihugu bimwe mu bicuruzwa bituruka muri Canada, birimo inzoga, ibikomoka ku mata ndetse n’ibikoresho by’imodoka, mu rwego rwo gusubiza ku ngamba z’ubucuruzi Canada yafatiye ibicuruzwa by’Abanyamerika.
Ibi byatangajwe nyuma y’uko Perezida wa Amerika, Donald Trump, ashyizeho amabwiriza mashya y’ubucuruzi avuga ko Canada iri gufata imyanzuro ibangamira Amerika. Ibihano bishya biteganyijwe gutangira gukurikizwa ku wa 29 Nzeri.
Abayobozi b’ibihugu byombi bavuga ko bifuza kugirana amasezerano mashya y’ubucuruzi, ariko ibiganiro byahagaritswe kuva mu mpera za Kanama nyuma yo kutumvikana ku ngingo zitandukanye. Minisitiri w’Ubucuruzi wa Canada, Dominic LeBlanc, yavuze ko ingamba Amerika yafashe zidafite ishingiro kandi ko igihugu cye kizakomeza kurengera abakozi, imiryango n’ubucuruzi byacyo.
Canada ni umwe mu bafatanyabikorwa bakomeye mu by’ubucuruzi na Amerika, aho ibihugu byombi bifitanye umubano ukomeye mu bukungu. Ibicuruzwa byinshi bya Canada bijyanwa muri Amerika, ndetse mu 2025, inzoga zoherejwe muri Amerika zari zifite agaciro ka miliyoni 687$, ibikomoka ku mata bigera kuri miliyoni 269$.
Ibicuruzwa bimwe byafatiwe byangiwe kwinjira ku isoko rya Amerika birimo bimwe mu bikomoka ku mata nk’amavuta, umusemburo ukomoka ku isukari, inzoga, divayi, vodka, inzoga zikozwe mu musemburo w’ingano ndetse na moto nto.
Hari kandi ibindi bicuruzwa bizajya bisorerwa imisoro y’inyongera, birimo amoko atandukanye ya fromage, impu z’amatungo, impapuro, bimwe mu bikoresho byo mu nzu, ibyuma n’ibindi.
Ihangana mu bucuruzi hagati y’ibi bihugu rimaze igihe aho Amerika iherutse gushyiraho imisoro ya 50% ku bicuruzwa byo muri Canada bifite agaciro ka miliyari 20 z’Amadolari. Canada na yo yasubijeho imisoro ku bicuruzwa bimwe byo muri Amerika birimo ibyuma, imyenda n’ibikoresho byo mu nzu.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!