Abahuza mu biganiro bya Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Iran batangaje ko icyiciro cya mbere cy’ibiganiro hagati y’abayobozi bo mu nzego zo hejuru cyarangiye ku wa 22 Kamena, impande zombi zemeranya ku mirongo migari igamije kugera ku masezerano ya nyuma mu minsi 60 y’agahenge.
Ibiganiro byabereye mu Busuwisi byatangiriye mu mwuka mubi Iran ivuga ko inzira ya Hormuz yongeye gufungwa, mu gihe Perezida Trump we yavugaga ko ashobora kongera kugaba ibitero kuri Iran.
Itangazo rihuriweho n’abahuza ari bo Qatar na Pakistan rivuga ko Amerika na Iran byumvikanye ku mirongo migari igamije kugera ku masezerano ya nyuma mu minsi 60. Ibiganiro bya tekiniki bizakomeza mu cyumweru gisigaye, bikazabera muri hoteli yo ku musozi wa Buergenstock mu Busuwisi.
Impande zombi zanumvikanye ku buryo bwo guhagarika intambara muri Liban no gushyiraho uburyo bwo koroshya itumanaho kugira ngo ubwato butwaye ibicuruzwa bushobore kunyura neza mu nzira ya Hormuz.
Ibiganiro byatangijwe na Visi-Perezida wa Amerika JD Vance ku Cyumweru, hashingiwe ku masezerano y’agateganyo yari yarashyizweho umukono ku wa 17 Kamena, agamije kongera agahenge k’iminsi 60.
Ibiganiro byakomeje kugeza mu masaha y’igitondo yo ku wa Mbere tariki 22 Kamena.
Mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Iran, Abbas Araqchi, yavuze ko igihugu cye cyabonye uburenganzira bwo kohereza hanze ibikomoka kuri peteroli, imwe mu mitungo yabo yari yarafatiriwe yarekuwe ndetse ibikorwa byo kongera kubaka no guteza imbere igihugu byatangiye.
Mbere y’uko ibiganiro bitangira ku mugaragaro ku Cyumweru, Fox News yatangaje ko Trump yabwiye abayobozi ba Iran ko nta gihugu bazongera kugira mu gihe bakomeza kugerageza gufunga inzira ya Hormuz.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!