IGIHE

Amerika na Afurika y’Epfo byongeye kureba ay’ingwe: Visa zigiye kujya zibona umugabo zisibe undi

0 16-09-2026 - saa 08:41, IGIHE

Leta Zunze Ubumwe za Amerika zatangaje amabwiriza mashya azatuma bamwe mu bayobozi n’abandi bantu bo muri Afurika y’Epfo badahabwa visa bashinjwa kugira uruhare muri politiki ibangamira Abazungu bo muri icyo gihugu.

Umunyamabanga wa Leta ya Amerika, Marco Rubio, yatangaje ko ibi bihano bizareba abantu Amerika ishinja guteza imbere “ivangura rishingiye ku ruhu”, gushishikariza urugomo cyangwa kugira uruhare muri politiki zishobora gutuma ubutaka bwamburwa ba nyirabwo nta ndishyi. Nta mazina y’abazafatirwa ibi bihano yahise atangazwa.

Rubio yavuze ko Guverinoma ya Afurika y’Epfo itigeze isubiza uko bikwiye impungenge Amerika yari yaragaragaje ku mibereho y’Abafrikaners n’abandi baturage bo mu matsinda mato. Afurika y’Epfo yo imaze igihe ihakana ibyo birego, ivuga ko nta politiki ifite yo gutoteza Abazungu cyangwa kubambura ubutaka uko bishakiye.

Imwe mu ngingo zikomeje guteza impaka ni itegeko rijyanye no kwambura umuntu umutungo ku nyungu rusange.

Iryo tegeko ryemerera Leta, mu bihe bidasanzwe, kugena indishyi ku kigero cya zeru, ariko rikanateganya ko habanza kugeragezwa ubwumvikane na nyir’umutungo kandi ko impaka zishobora kujyanwa mu nkiko.

Guverinoma ya Afurika y’Epfo ivuga ko rigamije gukemura ubusumbane ku butaka bwasizwe na apartheid, aho umubare munini w’ubutaka bw’ubuhinzi bwigenga ugifitwe n’Abazungu.

Ikibazo cy’uburyo abazungu bafatwa muri Afurika y’Epfo ni kimwe mu bimaze iminsi bivugwa cyane ndetse cyakuruye impaka hagati ya Perezida Trump na Ramaphosa
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza