Byatangajwe ko Leta Zunze Ubumwe za Amerika zimaze gukoresha missile zirasa kure ndetse zigahamya intego hafi ya zose mu ntambara iki gihugu kimaze amezi atanu gihanganyemo na Iran.
Ni amakuru yatanzwe n’abantu batatu bafite amakuru kuri iki kibazo nk’uko Reuters yabitangaje, ibikomeje gutuma abantu bagira impungenge nyinshi z’uko Amerika yakwitwara mu gihe haba hadutse indi ntambara.
Izi missile zikomeje kubana Amerika iyanga zizwi nka Army Tactical Missile Systems (ATACMS) na Precision Strike Missiles (PrSM). ATACMS zishobora kuraswa mu ntera ya kilometero 300 kandi zigahamya intego mu gihe PrSM zo zishobora kurasa mu ntera y’ibilopmetero 499.
Abantu babiri mu batangaje aya makuru bavuze ko Amerika yamaze gukoresha izi ntwaro hafi ya zose.
Izi ntwaro ni ingenzi ku gisirikare icyo ari cyo cyose, kuko zituma gishobora kugaba ibitero kure kandi bigashegesha umwanzi.
Missile za ATACMS zatanzwe na Amerika zagize uruhare rukomeye mu ntambara ya Ukraine, aho zahaga ingabo za Ukraine ubushobozi bwo kugaba ibitero mu ntera ndenge kandi zigahamya intego mu Burusiya.
PrSM ni ubwoko bushya kandi bugezweho byitezwe ko buzagenda busimbura ATACMS, kuko bufite ubushobozi bwo kugera kure kurushaho.
Abasesenguzi bavuga ko izi ntwaro, imwe muri zo ishobora gutwara amafaranga arenga miliyoni imwe y’Amadolari, zaba ingenzi mu gihe Amerika yatana mu mitwe n’ibindi bihugu bikomeye nk’u Bushinwa.
Bivugwa ko Igisirikare cya Amerika Gikorera mu Burasirazuba bwo Hagati cyamaze gukoresha missile cyari gifite mbere y’intambara, bituma gishaka ubufasha ahandi Amerika ifite intwaro.
Mu gusubiza iki kibazo Ibiro bya Perezida wa Amerika byasohoye itangazo risubiramo amagambo ya Trump, aho yavuze ko Amerika ifite “intwaro nyinshi kurusha igihugu icyo ari cyo cyose ku Isi” ndetse ko ifite “nyinshi zirenze izo ikeneye.”
Ati “Inganda zacu zikora intwaro muri iki gihe zirimo gukora intwaro nyinshi kurusha ikindi gihe byabayo, ndetse zirimo no kwagura inganda n’ibikoresho ku rwego rutigeze rubaho.”
Abasesenguzi bemeza ko hari intwaro zimwe na zimwe, zirimo imbunda zikomeye n’ubwoko butandukanye bwa missile, zirimo gukorwa ku bwinshi kurusha mbere, ariko bakavuga ko izo ntwaro zishobora kutagera ku rwego rukenewe mu gihe intambara yamara igihe kirekire.
Perezida Donald Trump yatangije intambara ya Iran afatanyije na Israel muri Gashyantare, avuga ko izarangira mu gihe gito, ariko uko iyi ntambara ikomeje kumara igihe kinini, hari impungenge ko kugabanuka kw’intwaro bishobora kugabanya ubushobozi bwa Amerika bwo guhangana n’ibihugu bihanganiye inyungu birimo u Burusiya n’u Bushinwa.
Ibi bibaye mu gihe Trump aheruka kunenga inzego ze z’umutekano agaragaza ko nta genamigambi rifatika Amerika ifite yo kurangiza iyi ntambara.
Ni nyuma y’uko kandi bitangajwe ko Amerika imaze gukoresha arenga miliyari 37 mu ntambara ya Iran ndetse ikaba imaze gutwara abasirikare ba Amerika 18 abandi 600 barakomereka.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!