Leta Zunze Ubumwe za Amerika ziteganya gufunga ibiro bimwe na bimwe by’ububanyi n’amahanga byayo (consulates) mu bihugu bitandukanye birimo Canada, u Buyapani na Indonesie, mu rwego rwo kugabanya ibikorwa byayo bya dipolomasi hirya no hino ku Isi.
Amakuru Reuters yahawe n’abantu bazi iby’iki cyemezo avuga ko Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Amerika yamenyesheje Inteko Ishinga Amategeko ko ifite gahunda yo gufunga ibiro bitanu byayo byo hanze y’igihugu. Iki cyemezo kije kidasanzwe kuko Amerika idakunze gufunga ibiro byinshi bya dipolomasi icyarimwe.
Ibiro bishinjwe ububanyi n’amahanga (consulates) biteganyijwe gufungwa birimo ibya Amerika i Nagoya mu Buyapani, i Medan muri Indonesie, i Winnipeg muri Canada, ibiri i Douala muri Cameroun ndetse n’ibiri i St. George’s muri Grenada.
Abatangaje aya makuru bavuze ko basabye ko amazina yabo atangazwa kuko aya makuru atari yashyirwa ahagaragara ku mugaragaro.
Iki cyemezo kigaragaza kugabanya ibikorwa bya Amerika byo guhagararira inyungu zayo ku Isi, kandi ntaho bihuriye n’ikibazo cya politiki mpuzamahanga runaka. Kije mu gihe ubutegetsi bwa Perezida Donald Trump bukomeje gushyira imbere gahunda yo kugabanya imikoreshereze y’umutungo wa Leta no kuvugurura inzego z’ubutegetsi.
Mu ntangiriro z’umwaka ushize, Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Amerika yari yatangiye gutegura gahunda yo gufunga hafi ibiro bya dipolomasi bigera kuri 12 ku Isi.
Ibiro bishinzwe ingengo y’imari muri White House na byo byari byasabye ko habaho igabanuka rinini kurushaho, aho byari byatekereje gufunga ibiro bya dipolomasi bigera kuri 30. Bamwe mu bayobozi muri Leta ya Amerika bavuze ko hari ibiro bito bidatanga umusaruro ujyanye n’amafaranga bibatwara.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!